Nkombo Stars yanganyije na AS Muhanga (AMAFOTO)

Mu rwego rwo kwitegura shampiyona y’icyiciro cya kabiri, ikipe ya Nkombo Stars yanganyije na AS Muhanga 1-1 mu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga kuri uyu wa kabiri tariki 3 Nzeri 2024.

Wari umukino wa kabiri iyi kipe ikinnye mu munsi umwe kuko mu masaha ya mu gitondo yari yabanje gukina na Police FC kuri Kigali Pele Stadium, banganya 3-3.

AS Muhanga yabanje mu kibuga ikipe yayo ya kabiri, mu gice cya kabiri ikoresha ikipe ya mbere.

Nkombo Stars izakina icyiciro cya kabiri nyuma yo kwegukana ikipe ya Ivoire Olympique.

Iyi kipe iterwa inkunga na Marchal Real Estate, kompanyi yubaka amazu ikacuruza ibibanza mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo nko mu karere ka Bugesera.

Muri tombola yabaye uyu munsi, Nkombo Stars yisanze mu itsinda rya mbere ririmo Etoile de l’est, Akagera FC, Aspor FC, Esperance Sport Club, Addax Sports Club, Gasabo United, Impeesa FC, Intare FC, Nyagatare FC, La Jeunesse FC , Alpha FC na City Boys.

AS Muhanga yo iri mu itsinda rya kabiri ririmo Sunrise FC, Gicumbi FC, Miroplast, Nyanza FC, Kamonyi Ventures, Sina Gerald, United Stars, Tsindabatsinde, Vision Jeunesse Nouvelle, UR FC, Interforce FC na Motard FC.

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri izatangira tariki 21 Nzeri 2024.

11 AS Muhanga yabanje mu kibuga

11 Nkombo Stars babanje mu kibuga

Jean Paul, umutoza mukuru wa Nkombo Stars FC

Munyeshema Gaspard , umutoza mushya wa AS Muhanga

Mu gice cya kabiri, AS Muhanga yakinishije ikipe ya mbere yiganjemo abakinnyi bafite ubunararibonye mu cyiciro cya kabiri iheruka kugura ngo bayifashe kuzamuka mu cyiciro cya mbere

Marchal Ujeku wagize igitekerezo cyo gushinga Nkombo Stars FC ndetse akaba anayibereye umuyobozi

Ngiriyandemye Emmanuel, umwe mu bana bakiri bato ba Nkombo Stars bafite impano yihariye

Uwera Lydia, umunyamabanga wa Nkombo Stars yishimira umusaruro bakuye mu munsi umwe nyuma yo kunganya na Police FC 3-3, bakananganya na AS Muhanga 1-1

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo