Niyigena Clément wakiniraga Rayon Sports, yasubiye muri APR FC

Myugariro wo hagati, Niyigena Clément, wari umaze imyaka ibiri akinira rayon Sports, yasubiye muri APR FC ku masezerano y’imyaka ibiri.

Niyigena wakuriye mu Ishuri rya Ruhago rya APR FC, yageze muri Rayon Sports muri Nzeri 2020.

Nyuma yo kwigaragaza muri iyi myaka ibiri ishize, APR FC yari yamugurishije icyo gihe, yongeye kumwisubiza.

Niyigena yaherukaga muri APR FC mu Kanama 2019, aho yari avuye muri Marines FC ariko n’ubundi ahita atizwayo.

Yiyongereye ku bandi bakinnyi bashya bamaze kugera muri APR FC barimo Ishimwe Christian na Niyibizi Ramadhan bakiniraga AS Kigali na Ishimwe Fiston wakiniraga Marines FC.

Niyigena Clement yari amaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo