’Nimwe Rayon Sports y’ejo hazaza’ Perezida Fidele abwira abana bo muri academie (AMAFOTO)

Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fidele yasuye abakiri bato ba Rayon Sports ababwira ko aribo Rayon Sports y’ejo hazaza ndetse abizeza ko komite igiye kurushaho kubaba hafi.

Ni urugendo Perezida wa Rayon Sports yagiriye mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021 aho abo bana bitoreza. Ni ku kibuga cy’ahitwa mu Gihisi giherereye mu Murenge wa Busasamana, Akagali ka Kavumu.

Perezida Rayon Sports yakiriwe na Mbungira Ismail utoza abo bana. Ni academie yashinzwe na Kassim Murenzi wabaye umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports akaba na se wa Murenzi Abdallah , ishyirwamo imbaraga ubwo Rayon Sports yabaga mu Karere ka Nyanza. Yakiriwe kandi na Pfukamusenge Alexis uyobora Akagali ka Kavumu akaba n’umwe mu bakunda kuba hafi iyi kipe.

Iyi kipe y’abato ibarizwamo abana bari mu cyiciro cy’abana batarengeje imyaka 20 ,abatarengeje 17 n’abatarengeje imyaka 15.

Nyuma yo gukina hagati yabo, abana baganiriye na Perezida wa Rayon Sports. Yababwiye ko kuza kubasura byahoze muri gahunda ze z’ibanze ariko kubera icyorezo cya Covid-19 cyatumye batarakoraga imyitozo, byasabye ko aba asubitse urwo rugendo.

Yababwiye ko we na komite ayoboye bari gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura impano z’abakiri bato bahereye ku ba Rayon Sports bitoreza mu Karere ka Nyanza.

Ubwo abana baganiraga na we wabonaga bafite inyota yo kumva ubutumwa yabageneye. Yabibukije ko siporo bakora ibafasha kubana neza no kunguka inshuti, kwirinda kujya mu ngeso mbi harimo no kwirinda ibiyobyabwenge ndetse icyiyongereyeho ubu bikaba gukina umupira ari umwuga utunga uwukora.

Yabashishikarije gukomeza kwitoza cyane ndetse ngo abafite impano bashobora kuzagira amahirwe yo kuba bazatoranywa mu bazajyanwa muri Maroc gukomerezayo kwiga umupira bigendeye ku bufatanye Rayon Sports yagiranye na Raja Casablanca.

Ati " Ubu umupira umaze kuba impano yagukiza, igakiza umuryango ndetse n’igihugu muri rusange. Mwabonye abanya Maroc baje muri Rayon Sports. Namwe nimukomeze mushyiremo imbaraga, igihe kizagera abanya Maroc baze gutoranyamo abafite impano kurusha abandi babe bajyayo gukomerezayo umupira."

Yaboneyeho gushimira ababyeyi bemerera abana babo kuza kwitoza. Yabijeje ko komite ayoboye izakomeza kubaba hafi no kunoza uburyo bw’imyitoreze yabo harimo no kubashakira imikino myinshi ya gishuti.

Ubwo ku wa kane hazaba haba umukino wa gishuti hagati ya Nyanza FC na Rayon Sports, Perezida wa Rayon Sports yemereye abo bana kuzaza kureba bakuru babo aho bazaba bakina.

Kuva iyi kipe y’abato yashingwa yazamukiyemo abakinnyi banyuranye bagiye bakina muri Rayon Sports n’andi makipe yo mu cyiciro cya mbere barimo Allype Majyambere, Mwiseneza Djamal, Irambona Eric, Niyonkuru Vivien, Musoni Theophile bita Pato, Nsengiyumva Idrissa, Dusange Sasha ubu uri gutoza nk’umutoza wungirije muri Rayon Sports, Mujyanama Fidele, Maximme Sekamana n’abandi benshi.

Iyo amashuri yatangiye, bakora imyitozo saa kumi z’umugoroba no mu mpera z’icyumweru ari nabwo abari munsi ya cumi n’itanu nabo bakora imyitozo. Mu kiruhuko, imyitozo yabo itangira kuva mu gitondo.

Mbungira Ismail utoza aba bana

Bafite icyiciro cy’abakuru batarengeje imyaka 20 n’abatarengeje imyaka 17

Perezida wa Rayon Sports yishimiye kureba izi mpano z’aba bana

Bafite n’icyiciro cy’abato batarengeje imyaka 15

Bagiranye ibihe byiza

Uwavuze mu izina rya bagenzi be ageze ibyifuzo byabo kuri perezida wa Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo