Nasho yatsinze Military Police igera muri 1/2 cya Liberation Cup (AMAFOTO)

Ikigo cy’imyitozo cya Nasho (Basic Military Training Center) cyatsize Military Police ibitego 3-1 babona itike ya 1/2 cya RDF Liberation cup.

Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2026 ku kibuga cya Kimihurura Barracks ya RG.

Mu yindi mikino ya 1/4, Republican Guard yatsinze Air Force 3-1, RMA Gako itsinda Special Force 2-0 naho Task Force itsinda Division ya kane ibitego 4-1.

Muri 1/2, RG izahura na RMA Gako naho BMTC Nasho ihure na Task Force. Ni imikino iteganyijwe ku wa mbere tariki 22 Kamena 2026.

Iri rushanwa rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.

Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2026, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.

Kelly wa Nasho ni umwe mu bazonze cyane Military Police ndetse ayitsinda ibitego 2

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo