Ikipe ya Musanze FC yatsinze Muhazi United 1-0 ibona amanota y’igenzi cyane, ihita ifata umwanya wa 8 ku rutone rw’agatenyo rwa Shampiyona.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025 kuri Stade Ubworoherane guhera saa cyenda. Amakipe yombi yinjiye muri uyu mukino akeneye amanota 3 kuko byari gutuma izamuka ku rutonde rwa Shampiyona.
Umukino wahuje Musanze FC na Muhazi waranzwe n’ishyaka rikomeye ariko kubona igitego ku mpande zombi biba ikibazo, bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Ashraf Kamanzi niwe watsindiye Musanze FC igitego cy’intsinzi cyatumye Musanze FC ifata umwanya wa munani ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 30. Muhazi United yo yahise ijya ku mwanya wa 15 n’amanota 26.
Urutonde rw’agateganyo
11 Muhazi United yabanje mu kibuga
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
Tuyishimire Placide, Perezida wa Musanze FC ari mu bageze kuri Stade hakiri kare
Abana biga muri Excel bagaragaje ubudasa mu gufana ikipe ya Musanze FC
Perezida w’ikipe ya Muhazi United, Nkaka Mfizi
Mayor w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yari yaje gushyigikira iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ayobora
Ubwo Muhazi United yari ihushije igitego cyabazwe mu minota 2 ya nyuma, ni uku byari byifashe muri Staff
/B_ART_COM>