Musanze FC yihagazeho imbere ya Police FC (AMAFOTO)

Ikipe ya Musanze FC yihagazeho imbere ya Police FC zinganya 1-1 mu mukino w’umunsi wa 17 wa Shampiyona, bituma Police FC inanirwa kwicara ku mwanya wa kabiri .

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2020. Niwo mukino wabimburiye iyindi yo kuri uyu munsi.

Mu mukino ubanza wa Phase aller wari wabereye i Musanze na wo amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Musanze FC yaje gukina uyu mukino igifite akanyamuneza ko gutsinda AS Muhanga 2-1 ku munsi wa 16 wa Shampiyona mu gihe Police FC yo yashakaga kubona amanota 3 ya mbere muri Phase retour kuko umukino w’umunsi wa 16 nawo yari yawunganyije na Sunrise FC 2-2 i Nyagatare.

Musanze FC ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Maombi Jean Pierre ku munota wa 63, ashyira mu izamu umupira wari uhinduwe na Nyandwi Saddam.

Nsabimana Aimable yatsindiye Police FC igitego cyayihesheje inota rimwe muri uyu mukino ku munota wa 72, nyuma y’uko ubwugarizi bwa Musanze FC bwarimo Dushimumugenzi Jean na Muhire Anicet bunaniwe gukiza izamu.

Kunganya uyu mukino byatumye Police FC iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 34 izigamye ibitego 12 mu gihe Rayon Sports ya kabiri ifite amanota 34 n’ibitego 17 ndetse yo izakina na AS Kigali ku Gatandatu, tariki ya 11 Mutarama 2020.

Amakipe yombi arushwa amanota ane na APR FC ya mbere, yo izakina na Bugesera FC ku Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama 2020.

Ibrahim Uwihoreye (wa gatatu uvuye i buryo, Team Manager mushya wa Musanze FC

Nyandwi Saddam uheruka kwerekeza muri iyi kipe avuye muri Rayon Sports, yabanje mu kibuga

Uburyo bukomeye bwari kuvamo igitego Musanze FC yahushije mu gice cya mbere, umupira ukikubita ku giti cy’izamu

Umutoza wa Musanze Fc Abdelrahman Ibrahim Adel mu kazi

Savio Nshuti agerageza gucisha umupira kuri Imurora Japhet

Obed yahanganaga bwa mbere na Musanze FC aheruka kuvamo akerekeza muri Police FC...ahanganiye umupira na Ally Sova

Abapolisi bakuru bitabiriye uyu mukino

I bumoso hari Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, naho i buryo ni Muhizi Rwamuhizi, Visi Perezida wa mbere

Bamwe mu bafana baherekeza Musanze FC aho yagiye gukina hose

Makuza Ritishereka Jean, umunyamabanga mushya wa Musanze FC

Bamwe mu ba hooligans ba Rayon Sports bari baje gushyigikira Musanze FC yakinaga na Police FC iri muzo bahataniye igikombe cya Shampiyona

Maombi Jean Pierre watsindiye Musanze FC

Uku niko abakinnyi na Staff yose ya Musanze FC yishimiye igitego

Umutoza Ibrahim yashimiye abakinnyi be uko bitwaye

Nyuma y’umukino, Obed yafashe ifoto na mukuru we Imurora Japhet bahoze bakinana muri Musanze FC

Valeur na we yahoze muri Musanze FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • JOYEUX NDAYISHIMIYE

    Muraho turabashimira kumakuru mutugezaho nagirango mbaze igihe Champion yurwanda itangira nigihe izirangira

    - 11/01/2020 - 00:11
Tanga Igitekerezo