Ikipe ya Musanze FC yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA gufatira ibihano abasifuzi Ndayisaba Saidi na Murindagabo Moise ku makosa bavuga ko bakoze ku mukino w’umunsi wa 2 wa Shampiyona batsinzwemo na AS Kigali kuri uyu wa mbere tariki 26 Kanama 2024.
Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Warangiye AS Kigali itsinze 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier ku munota wa 47.
Ikirego cya Musanze FC gishingiye ku gitego cyatsinzwe ku munota wa 15 na Tresor ariko Ndayisaba Saidi akemeza ko habayeho kurarira. Muri iyi baruwa, Musanze FC ivuga ko ubunyamabanga bwa FERWAFA bwasuzuma ibyo bavuga bagendeye ku mashusho y’umukino.
Ikindi Musanze FC isabira kurenganurwa ni ku gitego batsinzwe ariko habanje kubaho ikosa ryakorewe Salomon Adeyinka ariko umusifuzi wo hagati, Murindangabo Moise akaryirengagiza nkana.
Musanze FC isoza isabira ibihano bikomeye abo basifuzi ku makosa y’umwuga bakoze muri uwo mukino ndetse ngo bakaba basaba ko batazongera gusifurira ikipe ya Musanze FC umukino uwo ariwo wose kuko ngo atari ubwa mbere bagaragaje imyitwarire idakwiriye mu gihe bayisifuriye.
Gutakaza uyu mukino byashyize Musanze FC ku mwanya wa 11 n’inota rimwe cyane ko yari yanganyije umukino ubanza yari yakiriwemo na Muhazi United.
Shampiyona igiye kuba ihagaze kubera Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ igiye kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, aho izakina na Libya tariki 4 Nzeri na Nigeria ku wa 10 Nzeri 2024 kuri Stade Amahoro.
Tresor wari watsindiye Musanze FC igitego
Ndayisaba Saidi wanze igitego cya Musanze FC
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yarebye uyu mukino
Murindangabo Moise wasifuye mu kibuga hagati na we yasabiwe ibihano na Musanze FC kubwo kwanga gusifura ikosa ryakorewe Salomon Adeyinka, bigatuma AS Kigali ihita itsinda igitego
Didier watsindiye AS Kigali igitego
Musanze FC yasabye ko aba basifuzi uko ari 2 batazongera kuyisifurira imikino yayo kuko ngo atari ubwa mbere bagaragaje imyitwarire idakwiriye mu gihe bayisifuriye