Musanze FC ikomeje kwitegura Rayon Sports (AMAFOTO 100)

Ikipe y Musanze FC ikomeje imyitozo yitegura umukino izahuramo na Rayon Sports ku munsi wa 11 wa shampiyona kuri iki cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022 kuri Stade Ubworoherane.

Ni umukino utenyijwe ku isaha ya saa cyenda z’amanywa mu Karere ka Musanze.

Uretse Anicet Muhire bahimba Gasongo, myugariro wa Musanze FC, abandi bakinnyi bose bari kwitoza bitegura Rayon Sports.

Imurora Japhet , team manager akaba n’umuvugizi wa Musanze FC yavuze ko ikipe y’iteguye neza nubwo umutoza mukuru n’umwungirije badahari kuri uyu mukino

Yagize ati " Umutoza mukuru Frank Ouna ararwaye afite ikibazo cy’umutima yagiye kwivuriza iwabo muri Kenya, naho Nshimiyimana Maurice nawe aracyari ku masomo mu gihugu cya Uganda gusa nubwo badahari ntibizabuza abasigaye gutegura no gutoza uyu mukino."

Yavuze ko kuba bazakinira badahari ntakibazo. Ati " niyo mpamvu staff ibamo abantu benshi abahari yaba Nyandwi Idrissa, Girbert umutoza w’abazamu ndetse nanjye tuzakora ibishoboka byose dutange umusaruro dore ko abakinnyi bose bahari kandi bazitanga uko bishoboka kose."

Amakipe yombi yaherukaga guhurira mu mikino ya Made In Rwanda Tournament aho ikipe ya Rayon Sport yasezereye Musanze FC kuri Penaliti 4-2, nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Rayon Sports izakina uyu mukino nyuma yo gutsinda AS Kigali 1-0 mu mukino w’ikirarane, igahita yisubiza umwanya wa mbere n’amanota 22 mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 21. Musanze FC iri ku mwanya 8 n’amanota 14.

Mbogamizi Patrick mu kazi

Eric Kanza umaze kugaragaza ko ari umukinnyi wo kugenderaho

Rutahizamu Kwizera Jean Luc bahimba Jimmy

Nduwayo Valeur mu myitozo yo kuri uyu wa kane

Myugariro Manzi Aimable

Myugariro Uwiringiyimana Christophe mu kazi

Munyeshyaka Gilbert bahimba Rukaku

Rutahizamu Peter Agrebavor ni umwe mu nkingi za mwamba za Musanze FC

Clement Nshimiyimana yiteguye neza Rayon Sports

Namanda Wafula

Myugariro Harerimana Obed

Uhereye i bumoso hari Harerimana Gilbert usanzwe utoza abanyezamu, Nyandwi Idrissa usanzwe yongerera abakinnyi ingufu na Japhet Imurora usanzwe ari Team Manager nibo bayoboye iyi kipe kuko umutoza mukuru, Frank Ouna arwaye umutima naho uwungirije, Nshimiyimana Maurice bahimba Maso akaba ari kwiga amasomo y’ubutoza muri Uganda

Bafite ’Morale’

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo