Musanze FC idafite abatoza bakuru yakosoreye Rayon Sports ku Bworoherane (Amafoto)

Ibitego byo mu minota ya nyuma byafashije Musanze FC gutsinda Rayon Sports 2-0 mu mukino w’Umunsi wa 11 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Ugushyingo 2022.

Musanze FC yakiriye uyu mukino idafite Umutoza mukuru w’Umunya-Kenya, Frank Ouna wagiye kwivuza iwabo, ndetse n’umwungiriza we, Nshimiyimana Maurice uri mu masomo muri Uganda.

Abarimo Nyandwi Idrissa usanzwe yongerera ingufu abakinnyi, Imurora Japhet ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Musanze FC na Rwamuhizi Innocent ‘Mourinho’ usanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri, ni bo batoje uyu mukino.

Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo ndetse ikaba yari imaze iminsi ititwara neza aho itatsinze mu mikino itanu iheruka, ntiyari ifite kandi n’abandi bakinnyi barimo Nshimiyimana Imran, Habineza Isaq na Lulihoshi Heritier bahagaritswe kubera imyitwarire mibi.

Rayon Sports yashakaga gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona, ni yo yinjiye neza mu mukino, ariko ntibyatanga umusaruro kuko uburyo bwabonywe na Léandre Onana mu minota ya mbere ntacyo bwatanze, umupira awutera hejuru y’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gucungana ashaka uko yabona igitego ariko akagorwa no gutera mu izamu.

Habura umunota umwe ngo igice cya mbere kirangire, Rayon Sports yahawe ikarita itukura ku ikosa Ndizeye Samuel yakoreye kuri Nduwayo Valeur wahise ajyanwa kwa muganga.

Rayon Sports yakinaga imipira miremire, yagerageje uburyo bw’ishoti rikomeye ryatewe na Iraguha Hadji, umunyezamu Ntaribi Steven wari wagiriwe icyizere cyo kugaruka mu izamu, ashyira umupira muri koruneri.

Iminota ya nyuma ni yo yabaye ikinyuranyo kuri Stade Ubworoherane. Bijya gutangira, ku munota wa 84, Niyonshuti Gad yahinduye umupira mu rubuga rw’amahina, usanga Peter Agblevor wari wakurikiye awuboneza mu rushundura n’umutwe.

Nyuma y’iminota ibiri, Niyijyinama Patrick yazamukanye umupira yakinanye na Namanda Luke Wafula kugeza bageze mu izamu, uyu Munya-Kenya anyura hagati ya Ngendahimana Eric na Mitima Isaac, aroba umunyezamu Ramadhan Kabwili, igitego cya kabiri cyinjira ubwo.

Gutsinda uyu mukino byatumye Musanze FC igira amanota 17 ku mwanya wa gatanu, irushwa atanu na Rayon Sports ya mbere.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Mukura Victory Sports yanganyije na APR FC ubusa ku busa, Gasogi United itsinda Kiyovu Sports ibitego 3-1 naho Rwamagana City FC itsinda Espoir FC igitego 1-0.

Abatoza ba Musanze FC kuri uyu mukino binjira mu kibuga

Haringingo Francis utoza Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Ababanjemo ku ruhande rwa Musanze FC

Abakapiteni bombi bifotozanya n’abasifuzi bari bayobowe na Twagirumukiza Abdulkarim

Gogo (hagati), nyiri Gogo Fashion Boutique ikorera mu Mujyi wa Musanze, n’abo bakorana, barebye uyu mukino

Abarimo Meya w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier; Chairman wa APR FC akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Mubarakh Muganga; Maj Gen Eric Murokore ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru na Tuyishimire Placide uyobora Musanze FC bari mu banyacyubahiro barebye umukino

Imurora Japhet na Nyandwi Idrissa bafatanyije gutoza uyu mukino kuko Musanze FC itari ifite abatoza bakuru

Rwamuhizi Innocent usanzwe ari Perezida wa Musanze FC, yari yicaye ku ntebe y’abatoza. Aha ni mu minota ya nyuma atanga amabwiriza ku bakinnyi

Byari ibyishimo i Musanze nyuma yo gukosora Rayon Sports

AMAFOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo