Muhawenimana Claude yahagaritswe muri Fan club

Muhawenimana Claude usanzwe akuriye abafana ba Rayon Sports yamaze guharikwa muri Friends Fan club abarizwamo kubera ngo imyitwarire mibi no gukomeza gukora ibikorwa bihungabanya ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports.

Uyu ni umwe mu myanzuro wavuye mu nama yakozwe na Komite nyobozi ya Friends Fan club hakurikijwe amabwiriza yo Leta yo kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ni inama yabaye kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena 2020.

Mu ibaruwa ikubiyemo imyanzuro, ubuyobozi bw’iyi fan Club batangaza ko Muhawenimana Claude atitwaye neza muri ibi bihe ikipe ya Rayon Sports yari imaze mu bibazo binyuranye ndetse ngo yaje no gusabwa ibisobanuro , arabisuzugura.

Igika gikubiyemo umwanzuro wo guhagarika Muhawenimana kigira kiti " Naho ku myifatire y’abanyamuryango ba Friends fan club, cyane cyane muri ibi bihe bitoroshye ikipe irimo gusohokamo, komite yasanze hari umunyamuryango wa Friends fan club witwa Muhawenimana Claude utaritwaye neza ndetse no muri iki gihe akaba akomeje kuvugwaho hirya no hino ibikorwa byo guhungabanya ubuyobozi bw’ikipe, ibyo bikaba bitagaragaza neza Friends fan club abarizwamo nk’uko n’abanyamuryango bayo bagenzi be bahora babyibaza ku rubuga duhuriraho, ndetse akaba yaranabajijwe impamvu y’iyo myitwarire idahitse, asabwa gusobanura niba ibyo avugwaho abona aribyo byiza ku ikioe ngo natwe abidusangize tubiganireho (constructive debate) hanyuma nibiba ngombwa ko agaragarizwa ko ibyo arimo ari ubuyobe anisubireho , yeyemeze kugendera mu murongo wa Friends fan club ari nawo w’ikipe muri rusange, ariko akanga kugira icyo avuga ndetse akabisuzugura byose, nk’uko rero Komite ya Friends Fan lub yabisabwe n’abanyamuryango benshi, hemejwe ko bwana Muhawenimana Claude ahagaritswe by’agateganyo muri Friends Fan club kugeza igihe bizashobokera ko inama rusange yayo yaterana hakigwa icyemezi cyanyuma cyafatwa kuri uwo munyamuryango."

Tariki 27 Gicurasi 2020 nibwo Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports ku rwego rw’igihugu yumvikanye kuri Radio 10 asaba Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate kwegura. Ni igikorwa yakoze ari kumwe na Runigababisha Martin Mike ukuriye Fan Base ya Rayon Sports.

Na nyuma y’uko Sadate akurirwaho ibihano yahawe na FERWAFA, Muhawenimana Claude yatangarije Radio Flash ko atazatezuka gusaba Sadate kwegura.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo