Muhadjiri mu bakinnyi 5 ba APR FC batazakina n’Amagaju FC

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC Hakizimana Muhadjiri ari mu bakinnyi bane iyi kipe izaba idafite ubwo hazaba hasubukurwa imikino yo kwishyura ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho bagomba kwakirwa n’Amagaju FC kuri uyu wa Mbere i Nyamagabe.

Nk’uko bitangazwa n’ikipe ya APR FC, Hakizimana Muhadjiri wabatsindiye ibitego bitanu mu mikino ibanza, arwaye Angine (tonsilitis) itazatuma akina uyu mukino uzabera i Nyagisenyi.

Undi mukinnyi utazakina uyu mukino ubanziriza iyo kwishyura ku ruhande rwa APR FC ni kapiteni Mugiraneza ugifite ikibazo cy’umutsi wo mu itako n’ubwo yari yakinnye igice cya mbere cy’umukino wa gicuti batsinzemo Gasogi United kuwa Kabiri.

Aba bombi, bariyongeraho kandi umunyezamu wa mbere Kimenyi Yves urwaye malariya, rutahizamu Sugira Ernest na we ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako ndetse na Ntaribi Steven nawe uvunikiye mu myitozo ya nimugoroba kuri uyu wa Gatandatu, aho bivuze ko Ntwari Fiacre ari we uzatangira mu izamu rya APR FC.

Amagaju FC yo azakina uyu mukino adafite Biraboneye Aphrodice ufite amakarita abiri y’umuhondo atamwemerera gukina.

APR FC yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 35 mu gihe Amagaju FC ari ku mwanya wa nyuma n’amanota 8. Mu mikino ibanza, APR FC yatangiye shampiyona itsinda Amagaju FC ibitego 2-0 byatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri na Nshuti Savio Dominique.

Uko amakipe azahura ku munsi wa 16 wa shampiyona

Kuwa Mbere tariki ya 18 Gashyantare 2019

  • Amagaju FC vs APR FC (Nyagisenyi)
  • Espoir FC vs Gicumbi FC (Rusizi)
  • Musanze FC vs AS Kigali (Stade Ubworoherane)

Kuwa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2019

  • Sunrise FC vs Mukura VS (Nyagatare)
  • Police FC vs AS Muhanga (Stade Mumena)
  • Rayon Sports FC vs Etincelles FC (Stade de Kigali)
  • Bugesera FC vs Marines FC (Nyamata)

Kuwa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019

  • SC Kiyovu vs Kirehe FC (Stade Mumena)
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • kagina

    Ngaho se amagaju nakore umuti atangire neza atsinda!!!

    - 17/02/2019 - 15:46
  • k

    Mwirinde gukinisha abavuye hanze kuko ntibarabona ibyangombwa

    - 18/02/2019 - 10:23
Tanga Igitekerezo