MU MAFOTO: Umuhango wo gusezeraho bwa nyuma Patrick wari Team Manager wa Gasogi United

Niyibigira Patrick wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’abakinnyi ba Gasogi United, akitaba Imana ku wa Gatatu w’iki cyumweru azize impanuka, yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2020.

Uyu muhango watangiranye no gukura umurambo mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru, ujyanwa i Kanombe aho Niyibigira Patrick yari atuye, asezerwaho bwa nyuma n’umuryango we n’inshuti n’abavandimwe mbere yo gusomerwa misa muri Kiliziya Gatolika ya Kabuga no gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yavuze ko bibabaje gutakaza umuntu nka Niyibigira Patrick utarakundaga gutsindwa mu bintu byose.

Ati “Biragoye ko wabona ibyo uvuga kuri Patrick mu bihe nk’ibi, yagiye akiri muto, yari umuntu ugira intego kandi agaharanira kuzigeraho, yari umuntu uzi kubana n’abandi , yari umukozi cyane ariko yari umuntu utakundaga gutsindwa mu buzima.”

“Ndi mu bantu bavuganye na we bwa nyuma mbere y’uko atuvamo, twavugaga ku bijyanye n’umushinga twabagamo mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane kubaka ikipe ikomeye kuko yitabye Imana dufite umushinga wo kubaka ikipe y’abakiri bato duhuriza hamwe abana mu kigo cy’ishuri.”

KNC yakomeje avuga ko Niyibigira Patrick yaherukaga kumubwira ko ashaka kuzamwereka umukobwa uzamubera umugore kuko yari amaze kuba umwe mu bagize umuryango we.

Umutoza wa Gasogi United, Cassa Mbungo André, yavuzeko ababajwe no kuba adakomezanyije na Patrick, ahamya ko yari umukozi ngo ndetse yamwakiriye neza mu ikipe aboneraho n’umwanya wo gusaba abantu guhora biteguye kuko batazi umunsi n’igihe.

Niyibigira Patrick wavukiye mu Burundi mu 1992, yari imfura mu bana batatu bavukana, akaba yaritabye Imana akiri ingaragu.

Yize amashuri yisumbuye muri APERWA Kabuga mu gihe kaminuza yayize muri Kigali Institute of Management (KIM).

Niyibigira wabaye umusifuzi w’umupira w’amaguru muri FERWAFA n’umutoza w’imikino ngororamubiri muri RAF, yabaye umukozi wa Gasogi United kuva mu mwaka w’imikino wa 2017/18 ubwo iyi kipe yashingwaga.

Bamusezeyeho bwa nyuma mu rugo iwabo i Kanombe ahazwi nko ku Gasaraba...umuhango wose kuva utangiye kugeza usojwe wanyuraga kuri TV1

Rwabuhihi Innocent wabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’imikino ngororamubiri yavuzeko Patrick NIYIBIGIRA yari ingirakamaro muri siporo,anavuga kumusanzu asize atanze mu mikino ngororamubiri no muri Gasogi United

Misa yo kumusabira bwa nyuma yabereye i Kabuga

Umutoza w’ikipe ya Gasogi United, Casa Mbungo Andre yavuzeko ababajwe no kuba atazabasha gukora na Patrick, ahamya yari umukozi ngo ndetse Patrick NIYIBIGIRA yamwakiriye neza mu ikipe aboneraho n’umwanya wo gusaba abantu guhora biteguye kuko batazi umunsi n’igihe

Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles (KNC) utari ufite byinshi byo kuvuga ,yashenguwe bikomeye n’urupfu rwa NIYIBIGIRA Patrick ,yavuzeko ikipe ibuze umuntu wari ingirakamaro

Kubera uruhare yagize mu ishingwa rya Gasogi United, bamushyiriyeho ibendera ry’iyi kipe mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kuzirikana ibyo yayifashije

KNC yunamira bwa nyuma Niyibira wagize uruhare rukomeye mu ishingwa rya Gasogi United

Abari bahagarariye abandi muri Gasogi United bashyira indabo ku mva ya Niyibigira

PHOTO: Havugimana Saidi Kelly

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo