MU MAFOTO:Abakinnyi bakinnye boga mu mazi menshi mu mukino usoza Irushanwa ry’Intwari

APR FC yakoze ibyo yasabwaga n’abakunzi bayo, inganya ubusa ku busa na Kiyovu Sports mu mukino wasoje irushanwa ry’Intwari 2020 kuri Stade Amahoro maze yegukana igikombe ifite amanota arindwi, yatumye iguma ku mwanya wa mbere.

Iri rushanwa rihuza amakipe ane ya mbere mu mwaka wa Shampiyona wabanje ariko uyu mwaka Rayon Sports yanze kurikina, isimbuzwa Kiyovu Sports yabaye iya gatanu.

APR FC yaje muri uyu mukino kuri uyu wa Gatandatu ibizi ko inota rimwe ariryo ikeneye dore ko yanganyaga byose na Police FC yari ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sports ibitego 4-1.

Amazi yabaye imbogamizi ku migendekere myiza y’umukino

Umukino wa kabiri wabaye nyuma gato y’imvura nyinshi mu Mujyi wa Kigali. Ni imvura itabujije umukino kuba nubwo ikibuga cya Stade Amahoro hari aho cyari cyaretsemo amazi menshi bigatuma umpira utihuta nkuko bisanzwe ndetse hari naho abakinnyi wabonaga bagowe no guhererekanya umupira.

Kiyovu Sports na yo yari ikeneye gutsinda ibitego bibiri by’ikinyuranyo ikizera kwegukana bwa mbere iri rushanwa, ariko yagowe no kwibona mu mukino mu minota 15 ibanza y’uyu mukino wakinwe mu mvura nyinshi n’ubunyereri.

Ikipe ya Kivovu niyo yabonye uburyo bwa mbere bukomeye muri uyu mukino, ku munota wa 26, ubwo umunyezamu Rwabugiri Umar yananirwaga gufata neza umupira kubera kunyerera maze Karim Nkoto atera ishoti mu izamu ryambaye ubusa, umupira ugarurwa n’izamu, usanze Twizeyimana Martin Fabrice wawusubije mu izamu, awushota mugenzi we uhita ukurwaho na APR FC.

APR FC yakabaye yafunguye amazamu ku munota wa kabiri gusa amakipe yombi avuye kuruhuka, aho Manishimwe Djabel yacomekeye umupira Byiringiro Lague mu rubuga rw’amahina, ariko uyu rutahizamu ashatse gutsindisha agatsitsino umupira uca ku ruhande gato rw’izamu rya Kiyovu Sports.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, abatoza ku mpande zombi yaba Adil Mohamed wa APR FC na Ruremesha Emmanuel wa Kiyovu Sports bakora impinduka zitandukanye, ariko ntibyagira icyo bihindura ku mukino.

Iminota yose yarangiye nta kipe irebye mu izamu, maze APR FC yisubiza iri rushanwa yaherukaga kwegukana mu mwaka ushize, ihabwa igikombe giherekejwe na miliyoni 6 Frw.

Police FC yabaye iya kabiri n’amanota atandatu yahawe miliyoni 3 Frw, Kiyovu Sports ya gatatu ihabwa miliyoni 2 Frw mu gihe Mukura Victory Sports yahawe miliyoni 1 Frw.

Mu bagore, Scandinavia WFC yatsinze AS Kigali WFC igitego 1-0, yahawe miliyoni 2 Frw mu gihe mu ngabo z’igihugu, iki gikombe cyegukanywe n’Abasirikare bo ku Cyicaro Gikuru (General Headquarters) itsinze Abarwanisha imbunda ziremereye (Artillery Division FC) ibitego 2-1.

Adil na Ruremesha basuhuzanya mbere y’umukino

Mbere y’umukino abakapiteni batanze ubutumwa bujyanye n’umunsi w’Intwari

11 APR FC yabanje mu kibugaRwabugiri Omar (GK.1), Manzi Thierry (C.4), Mutsinzi Ange Jimmy 5, Imanishimwe Emmanuel 24, Ombolenga Fitina 25, Buteera Andrew 20, Bukuru Christophe 15, Manishimwe Djabel 10, Niyomugabo Claude 3, Byiringiro Lague 14 na Danny Usengimana

11 Kiyovu SC yabanje mu kibuga:Nzeyurwanda Jimmy Djihad (GK.1), Serumogo Ally, Mutangana Derrick 15, Mbogo Ally Keita 30, Mbonyingabo Regis 24, Habamahoro Vincent 29, Bonane Janvier (C.8), Twizeyimana Martin Fabrice 27, Gyslain Armel 14. Mbazo’o Nkoto Karim 21 na Saba Robert 16.

Amazi yari menshi mu kibuga

Nzeyurwanda Jimmy Djihad, Umunyezamu wa Kiyovu ni uku yari yabaye !

Mu kwishimira igikombe bari bamaze kwegukana, abakinnyi ba APR FC baryamye mu mazi yari yaretse mu kibuga

N’ubundi twayamenyereye, reka tunayogemo twishimira iki gikombe !

Uyu mufana nawe yaraje arabafasha

Abasirikare bo ku cyicaro gikuru (Gen. HQ) bahawe igikombe begukanye mu marushanwa y’abasirikare , bahabwa na sheki ya Miliyoni imwe

Kapiteni yahise agishyikiriza umuyobozi wabo Maj. Gen. Turagara

AS Kigali yafashe umwanya wa kabiri mu bagore yashyikirijwe miliyoni imwe

Scandinavia niyo yegukanye igikombe mu bagore

Kiyovu yabaye ita 3 yahawe miliyono 2

Manzi Thierry ashimirwa na Gen. Jean Bosco Kazura, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda

Perezida wa APR FC akaba n’umugenzuzi mukuru w’ingabo z’u Rwanda, RDF, Lt Gen. Jacques Musemakweli yishimiye iki gikombe....i bumoso hari Maj. Gen. Mubaraka Muganga uyobora ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali akaba n’ umuyobozi wungirije w’iikipe ya APR FC

Manzi Thierry yashyikirije igikombe Gen. James Kabarebe, umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, akaba na Perezida w’icyubahiro wa APR FC

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo