Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026, nibwo hasojwe shampiyona y’abakozi ihuza ibigo by’abakozi ba Leta n’ab’igo by’abikorera aho ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration) cyihariye ibikombe mu byiciro bitandukanye.
Iyi Shampiyona yari imaze amezi atanu, ikinwa biciye mu byiciro bitandukanye aho ibigo bifite abakozi 100 kuzamura [Catégorie A] bishyirwa mu cyiciro cyabyo, ibigo bifite abakozi bari munsi y’100 [Catégorie B] na byo bishyirwa ukwabyo bigakina ndetse n’ibigo by’abikorera [Secteur Privée] bigakina ukwabyo.
Immigration (DGIE) ikina mu cyiciro cya Caégorie A, yegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru itsinze RBC ibitego 2-1, yegukana icya Basketball mu bagabo nyuma yo gutsinda NISR amanota 78-76 mu gihe kandi yanegukanye icya Volleyball mu bagabo itsinze nanone NISR amaseti 3-2.
Mu cyiciro cy’abagore muri Catégorie A, RBC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwanda Révenue Authority amaseti 3-0, irongera yegukana igikombe muri Basketball mu bagore nyuma yo gutsinda CHUB amanota 57-50.
Mu cyiciro cya Catégorie A muri Volleyball y’abagabo, Minisiteri y’Ubuzima ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwandair amaseti 3-0.
Mu mupira w’amaguru y’ibigo by’abakozi ba Leta bari munsi y’100 [Catégorie B], RDB itozwa na Ishimwe Cédrid na Hatungimana Désire, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda RAC kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Mu bigo by’abikorera [Secteur Privée], ikipe y’Uruganda rwa SKOL ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Ubumwe Grande Hotel igitego 1-0.
Ubwo iyi Shampiyona yasozwaga, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda, Niyonshuti Johnson, yavuze ko imikino isoza Shampiyona y’uyu mwaka, yabahaye icyizere cy’uko u Rwanda ruzahagararirwa neza mu mikino Nyafurika y’Abakozi.
Ati “Iyi mikino ya nyuma itweretse ko dufite amakipe akomeye azahagararira neza u Rwanda.”
DGIE yihariye ibikombe nyuma y’uko umwaka ushize byari byihariwe na RBC na yo yari yegukanye bitatu birimo icy’umupira w’amaguru, Basketball mu bagore na Volleyball mu bagore.
11 RAC yabanje mu kibuga
11 RDB yabanje mu kibuga
Wari indyankurye ! Torero , kapiteni wa RDB agerageza kuzibira umukinnyi wa RAC
Cedric utoza RDB asaba abakinnyi be gutuza nubwo bari babanjwe igitego na Rwanda Airports company
Nyuma yo gusoza banganya 1-1, amakipe yombi yakijijwe na Penaliti, RDB itsinda 4 kuri 3 za RAC....Uwo ubona ni umukinnyi usanzwe ukina mub’imbere wasimbujwe umuzamu ku munota wa nyuma ubwo baganaga kuri Penaliti ndetse abasha gukuramo 2
Umunyezamu wa RDB wakoze akazi gakomeye agakuramo Penaliti 3
Ibyishimo byari byose ku ikipe ya RDB yegukanye igikombe kuva yashingwa muri 2009. Ni ikipe yashinzwe nyuma y’umwaka umwe RDB ishinzwe
Mu cyiciro cy’abagore muri Catégorie A, RBC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwanda Révenue Authority amaseti 3-0, irongera yegukana igikombe muri Basketball mu bagore nyuma yo gutsinda CHUB amanota 57-50.
Mu cyiciro cya Catégorie A muri Volleyball y’abagabo, Minisiteri y’Ubuzima ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwandair amaseti 3-0.
11 Skol yabanje mu kibuga
11 Ubumwe Grand Hotel yabanje mu kibuga
Kabega Winfridah, umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi muri Skol yishimiye cyane iki gikombe
Abayobozi basuhuza amakipe ya RBC na Immigration mbere y’umukino
11 RBC yabanje mu kibuga
11 Immigration yabanje mu kibuga
Umuryango Urugaga rw’ amadini n’amatorero (RICH) ku bufatanye na Rwanda Biomedical Centre (RBC) bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda malariya, baha ubutumwa abakinnyi, abafana n’abandi bari bitabiriye iyi mikino ya nyuma ya ARPST.
Abafana n’abakinnyi bakiriye neza ubu butumwa, bamwe bagaragaza ko kubwumva mu gihe cy’imikino byabafashije kubusobanukirwa kurushaho kuko bwatanzwe mu buryo bubegereye kandi mu gihe nyacyo aho Malariya yari imaze iminsi ibibasiye.
Mu butumwa bw’ingenzi bwatanzwe muri ubu bukangurambaga harimo kandi gushishikariza abaturage kwakira neza abakozi batera umuti wica imibu mu nzu (Indoor Residual Spraying – IRS). Abahagarariye RBC basobanuye ko gutera umuti mu nzu ari imwe mu ngamba zikomeye zo kugabanya imibu itera malariya, cyane cyane mu turere dukunze kwibasirwa n’iki cyorezo.
Kaneza Narcisse , umukozi wa RICH yashimangiye ko kurwanya malariya bisaba ubufatanye bwa buri wese
Kapiteni wa Immigration watsinze igitego akanatanga umupira wavuyemo igitego cy’intsinzi
Ikipe y’umupira w’amaguru ya Immigration yegukanye igikombe itsinze RBC
Immigration yegukanye ibikombe 3 muri Cat A
Immigration (DGIE) ikina mu cyiciro cya Caégorie A, yegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru itsinze RBC ibitego 2-1, yegukana icya Basketball mu bagabo nyuma yo gutsinda NISR amanota 78-76 mu gihe kandi yanegukanye icya Volleyball mu bagabo itsinze nanone NISR amaseti 3-2.
Niyonshuti Johnson, Perezida wa ARPST yishimiye uko imikino yagenze ndetse yemeza ko babonye ko amakipe y’u Rwanda akomeye ndetse yiteguye guhagararira neza u Rwanda mu mikino nyafurika
RDB yishimira igikombe yegukanye
Umuyobozi muri Immigration yishimira ibikombe 3





























































































































































































































/B_ART_COM>