MU MAFOTO 150:APR FC yatsinze Bugesera FC mu mukino umuriro wabuzemo amashanyarazi

APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2 - 1 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League bituma ikomeza gusatira ikipe ya Police FC. Hari mu mukino wabuzemo umuriro, biwuhagarika iminota igera kuri cumi n’itanu.

APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 41 ku gitego cyatsinzwe na William Mel Togui ku mupira wari uvuye muri koroneli yari itewe na Ruboneka Jean Bosco atsindira ikipe ya APR FC igitego cya mbere n’umutwe.

‎Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku makipe yombi ariko umupira ukomeza gukinirwa hagati mu kibuga.

Ku munota wa 79, ikipe ya Bugesera FC yatsinze igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Saddick Sulley ku mupira w’umuterekano.

‎Ubwo ikipe ya Bugesera FC yari imaze gutsinda igitego, amatara ya Kigali Pele stadium yahise azima maze haba icuraburindi iminota igera kuri 15, bituma umukino uba uhagazeho gato, ariko nyuma amatara yongeye kwaka umukino ukomereza aho wari ugeze.

‎Ku munota wa 84, Ikipe ya APR FC yatsinze igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Cheick Djibril Ouattara kuri Penalite yateye nyuma y’ikosa ryakorewe Mugisha Gilbert wari ucenze ba myugariro ba Bugesera FC yinjira mu rubuga rw’umuzamu ahita akorerwa ikosa.

Umukino wongeweho iminota itanu, irangira nta kindi gitego cyinjiye mu izamu, bituma APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona igira amanota 29, irushwa atatu na Police FC iri ku mwanya wa mbere. Ni mu gihe Bugesera FC ari iya 13 n’amanota 17.

Indi mikino yabaye kuri uyu munsi yasize Police FC itsinze Gorilla FC ibitego 4-0, AS Kigali itsinda Etincelles FC igitego 1-0.

Mu mikino itaganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2025, Rutsiro FC izakina na Mukura VS, Gicumbi FC ihure na Kiyovu Sports, mu gihe Rayon Sports izikiranura na AS Muhanga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo