Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gashyantare 2026, Ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sports 2-0 mu mukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro.
Kiyovu Sports niyo yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pele Stadium guhera saa cyenda n’igice z’amanywa. Aya makipe yaherukaga guhura muri shampiyona tariki 14 Gashyantare 2026 akanganyiriza 1-1 kuri Stade Amahoro, n’ubundi mu minota 45 y’igice yerekanye umukino mwiza nubwo cyarangiye anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri, APR FC yatanguye ibona igitego cyatsinzwe na Djibril Ouattara nyuma y’ikosa myugariro wa Kiyovu Sports Obiang wari winjiye asimbura yakoze akitangira umupira maze uyu Munya-Burkina Faso nawe ntazuyaze kuwushyira mu izamu rya James Desire Bienvenue. Obiang wari wasimbuye Rwabuhihi Placide yakomeje kugira umukino mubi kugeza ubwo nanone yakoraga ikosa ku munota 73 agashaka gushyira umupira ku mutwe ntawufatishe, maze ukifatirwa na William Togui Mel wari umaze gusimbura Ouattara.
Uyu mupira William Togui yawuhaye neza Mamadou Sy bari binjiranye mu kibuga nawe ahita awushyira mu izamu rya Kiyovu Sports atsinda igitego cya kabiri. Kiyovu Sports itagize igice cya kabiri cyiza mu mikinire nk’uko yari yabigenje mu gice cya mbere, yakomeje gusunika ngo ibe yabona igitego ariko yaba Uwineza Rene, Moise Sandja Bulaya waje asimbura bose ntibyashoboka ko bareba mu izamu rya Hakizimana Adolphe, umukino urangira APR FC itsinze ibitego 2-0.
Imikino yo kwishyura iteganijwe mu cyumweru gitaha hagati y’itariki 24 na 25 Gashyantare 2026.


















































































































/B_ART_COM>