Mu birori byiswe Rayon Sports Day, ikipe ya Rayon Sports yamuritse umwambaro mushya inaha numero abakinnyi bazakinana mu mwaka w’imikino 2019/2020.
Uretse Kimenyi Yves, Iranzi Jean Claude na Rutanga Eric bari mu ikipe y’igihugu, Amavubi, undi utagaragaye muri iki gikorwa ni Mugheni Fabrice kubera uburwayi.
Ni igikorwa wabonaga cyari giteguwe neza, aho umukinnyi yaturukaga mu rwambariro, agasuhuza abafana kugera kuri ’Tapis’ itukura yari yateganyijwe, buri umwe akayitambukaho, nyuma akambikwa umwenda. Mu gutambuka kuva mu rwambariro, buri mukinnyi yabaga agaragiwe n’umukobwa wambaye umwambaro wa Rayon Sports.
Ni uburyo butari busanzwe bumenyerewe ku makipe yo mu Rwanda, kumurika umwambaro mushya muri ubwo buryo.
Herve Rugwiro niwe wabimburiye abandi, yambikwa umwambaro na Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi, hasoza Michael Sarpong wawambitswe n’umunyamabanga wa FERWAFA , Uwayezu Regis.
Nyuma y’umukino wa gishuti wakurikiye uyu muhango, Rayon Sports igatsinda Gasogi United 3-1, KNC yashimye uburyo imyenda ya Rayon Sports yamuritswe.
Yagize ati " Mbere na mbere nda shimira ikipe ya Rayon Sport ku gikorwa cyiza nk’iki yakoze, ntekereza ko n’andi makipe akwiriye kuyireberaho nayo akajya akora ibintu byiza nk’ibi.Uriya mushinga wa Sitade ntawe utawushyigikira nk’umu siporutifu ni byiza rwose,ikindi uburyo bakoresheje berekana imyenda yabo nabyo ni byiza ni ibyo gushimirwa cyane.iki gikorwa rero nicyiza natwe tuzagikora uretse ko tutazagikorera muri sitade bitewe n’uko nta mwanya uhagije dufite bitewe n’uburyo imikino ya shampiyona yegeranye."
Nyandwi Saddam, umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane n’abafana ndetse bakaba barongeye kubimugaragariza, yabanje kubabyinira
Ngo mu rwego rwo kubaha cyane ikipe ya Rayon Sports n’abafana bayo, Mirafa yabonye atakandagize inkweto kuri ’tapis’, azikuramo agendeshaho ibirenge
Irambona Eric umaze imyaka isaga 7 muri Rayon Sports, abafana baramwishimiye cyane bamwita umwana w’ikipe
PHOTO: RENZAHO Christophe
Karerangabo
Rwose mwakoze cyane gukora inkuru nziza nkiyi
Ikipe yigihugu turayishyigicyiye nawayihungabanya ndeba oyaoya kirazira
Rayon itweretseko haribyo tugicyeneye gushyirwa mubikorwap natwe tukayigiraho nkagitinyiro
Snop
Waziye igihe kbc thx kuri amafoto meza
Twin Yeah
Yeah! Rayon Sports in Rayon Sports ibihe byose! Ikipe igia innovations, itanga ibyishimo, ikipe inezeza abakinnyi ikabitaho, ikipe ikora marketing yayo(abakinnyi na yo ubwayo). Ibi nta handi nigeze mbibona ino! En tout cas, Congs to all Rayon Team!
komezusenge jean Felix
murakoze cyane,amafoto yanyu arakeyeeee pppppp.rayon sports yacu yo izakomeza kuba igicumbi cy’iterambere rya ruhago nyarwanda.brovoooooo sadate.from Lusaka-zambia
Margo
Abayobozi ba Gikundiro mwakoze gutegura neza.
kasongo wazekwa
Mbanje gushimira abakunzi bagikundiro Bose bitabiriye umuhango wo kumurka imyambaro. ariko nibajije byinshi Ku gishushanyobombonera cya Gikundiro stadium kidafite igisobanuro nakimwe. cyatwaye angahe kizashyirwa mubikorwa ryari kugezaryari ...... rekada bitaniyehe no ku googling ifoto kuri google ukabeshya abantu. knd ubu ibibazo by’agafaranga nibivuka uti twakoresheje igishushanyo mbonera yeee. gukorera mimicyo tubigire intego knd umuntu yirengere n’amakosa ye