Messi yafashije Argentine kwikura mu menyo y’abasetsi

Lionel Messi yafashije ikipe y’igihugu cye cya Argentine gutsinda Mexico mu mukino w’umunsi wa kabiri mu itsinda C mu gikombe cy’Isi, anganya ibitego umunani na Cristiano ndetse na nyakwigegendera Diego Maradona mu gikombe cy’Isi.

Mu gice cya mbere cy’umukino Argentine yagiye ibona amahirwe harimo nka kufura yo ku munota wa 35 Messi yateye ariko umunyezamu wa Mexico akawukuramo.

Umunyezamu wa Argentine, Emiliano Martinez yarokoye ikipe ye ubwo yakuragamo umupira w’umuterekano wari utewe neza na Alex Vega ku munota wa 45, byatumye amakipe yombi ajya kuruhuka ari 0-0.

Argentine yihariye igice cya kabiri, ihererekanya umupira neza, ishyira igitutu kuri Mexico cyane ko umupira wakinirwaga mu rubuga rwa Mexico.

Ibi byaje kubaha igitego cyatsinzwe na Lionel Messi ku munota wa 64 ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, ni ku mupira yari ahawe na Angel Di Maria.

Iki gitego cyahise kiba igitego cya 8 Lionel Messi atsinze mu gikombe cy’Isi, akaba anganya na Cristiano Ronaldo wa Portugal ndetse na nyakwigendera Diego Maradona wakomokaga muri Argentine.

Argentine yakomeje gushaka igitego cya kabiri maze ku munota wa 87 Enzo Fernandez atsindira Argentine igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Messi. Umukino warangiye ari 2-0.

Nyuma y’umunsi wa 2 w’iri tsinda, Poland ni iya mbere n’amanota 4, izasoza ikina
na Argentine ya 2 n’amanota 3, Australia ni iya 3 n’amanota 3 ikazakina na Mexico ya nyuma ifite inota 1.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo