Mbappé yafashije u Bufaransa kugera muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi

U Bufaransa bwabaye igihugu cya mbere kibonye itike ya 1/8 cy’igikombe Cy’Isi cya 2022 kirimo kubera Qatar nyuma yo gutsinda Denmark kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2022.

U Bufaransa bwari bwatangiye neza imikino yo mu itsinda D butsinda Australia 4-1, uyu munsi bukaba bwatsinze Denmark 2-1.

Ni ibitego byose bya Kylian Mbappe byose yatsinze mu gice cya kabiri byahise bihesha igihugu cye itike ya 1/8.

Igice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa ni nyuma y’uko abasore b’u Bufaransa barimo Kylian Mbappe, Olivier Giroud na Antoine Griezmann bagerageje amahirwe ariko ntibabashe kubona igitego.

Ni mu gihe kandi abarimo Andreas Christensen na Eriksen bagerageje amahirwe bikanga.

Nyuma yo gushyira igitutu kuri Denmark, ku munota wa 63, Kylian Mbappe yatsindiye u Bufaransa igitego cya kabiri ku mupira wari uhinduwe na Hernandez.

Denmark yahise iyishyiraho igitutu ndetse iza no kwishyura iki gitego ku munota wa 68 gitsinzwe na Andreas Christensen ku mupira yari ahawe na Joachim Andersen.

Denmark iba yabonye igitego cya kabiri ariko Eriksen na Christensen ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Kylian Mbappe yaje gutsinda igitego cya kabiri cyahesheje ikipe ye itike ya 1/8 ku munota wa 86 ku mupira yari ahawe na Antoine Griezmann. Umukino warangiye ari 2-1.

Undi mukino wo muri iri tsinda, Australia yatsinze Tunisia 1-0. U Bufaransa bukaba bwahise bubona itike ya 1/8 n’amanota 6, Australia ni iya kabiri n’amanota 3 izasoza ikina na Denmark ifite inota 1 inganya na Tunisia.

Uyu munsi kandi hakinnye itsinda C aho Poland yatsinze Saudi Arabia 2-0 ni mu gihe Argentine ikina na Mexico.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo