Maroc irihaniza Adidas kubera ’jersey’ nshya yakoreye Algeria

Minisiteri y’umuco ya Maroc irashinja uruganda rwa Adidas kwiyitirira umuco wa Maroc ku myenda mishya y’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Algeria.

Adidas yo yatangaje ko ‘design’ y’iyi myenda ishingiye ku bugeni buboneka mu ngoro yitwa Mechouar Palace (Palais Mechouar) yo muri Algeria.

Gusa ‘design’ y’ibara ry’ubururu bukase mu mirongo, icyatsi cyerurutse n’umuhondo izwi cyane nka zellige muri Maroc, nk’uko umunyamategeko wa minisiteri y’umuco yaho abivuga.

Ibi bihugu bituranye bifitanye amateka maremare y’amahari, mu gihe bikomeje no gushyamirana kubera igihugu kitaremerwa hose ku isi cya Western Sahara.

Umunyamategeko Mourad Elajouti yanditse kuri Facebook ko yaburiye Adidas mu buryo bw’amategeko, mu izina rya minisiteri y’umuco ya Maroc.

Mu ibaruwa yandikiye Kasper Rorsted ukuriye iyi kompanyi, Mourad yavuze ko iyo ‘design’ nshya ari ukwiyitirira umuco kandi ari “ugushaka kwiba kimwe mu bintu ndangamurage wa Maroc no kugikoresha hanze y’igisobanuro cyacyo."

Yasabye uru ruganda rukora imyambaro ya siporo rwo mu Budage guhagarika iyi ‘design’ bitarenze ibyumweru bibiri.

BBC dukesha iyi nkuru yasabye Adidas kugira icyo ivuga kuri ibi, ariko nta cyo irabivugaho.

Algeria na Maroc bisangiye umupaka wa 2,000km, wakomeje kuba impamvu y’amakimbirane kuva byabona ubwigenge ku bukoroni bw’Ubufaransa.

Mu 1963, byarwanye intambara yiswe ‘Intambara y’umucanga’ kuko Maroc hari ubutaka yavugaga ko Algeria yabatwaye.

Nyuma, Algeria yashyigikiye ishyaka Polisario Front ryaharaniye ubwigenge bw’akarere ka Western Sahara ngo kave kuri Maroc, bituma haba intambara yo mu 1975 – 1991.

Umupaka w’ibi bihugu wafunzwe mu 1994 kubera impamvu z’umutekano nyuma y’uko abahezanguni biyitirira Islam baturikije ibisasu muri hoteli yo mu mujyi w’amateka wa Marrakesh muri Maroc.

Vuba aha mu 2021, Algeria yahagaritse umubano wose wa dipolomasi n’umuturanyi wayo, ishinja Maroc “ibikorwa by’inabi”. Maroc yavuze ko ibi ari igikorwa “kidafite impamvu.”

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo