Ikipe y’abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze Mechanized Infantry 3-2 ihita ikomeza kuyobora itsinda mu irushanwa rya gisirikare ryo Kwibohora "Liberation cup.
Hari mu mukino w’umunsi wa 2 w’itsinda mu mikino yo kwishyura wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa kabiri tariki 19 Gicurasi 2026 guhera saa yine z’amanywa.
Mu itsinda, Republican Guard iri kumwe na CTC Gabiro, Military Police, Diviziyo ya 3, na Mechanized Infantry.
RG iri ku mwanya wa mbere n’amanota 10, Military Police ya kabiri ifite 9, naho Gabiro ya gatatu ikagira 8. Mechanized na Division ya 3 zinganya amanota 2.
Iri rushanwa rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.
Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2026, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.
11 ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yabanje mu kibuga
11 Mechanized yabanje mu kibuga




































































/B_ART_COM>