Ikipe y’abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze CTC Gabiro 1-0 ihita ikomeza kuyobora itsinda mu irushanwa rya gisirikare ryo Kwibohora "Liberation cup.
Hari mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda wabereye kuri Stade ya Nyagatare kuri uyu wa kane tariki 7 Gicurasi 2026 guhera saa tanu z’amanywa.
Igitego cya Republican Guard cyatsinzwe Sibomana Olivier bituma Republican Guard ikomeza kuyobora urutonde n’amatota 7 ndetse ikaba izigamye n’umukino izahuramo na Military Police, igakurikirwa na CTC Gabiro.
Mu itsinda, Republican Guard iri kumwe na CTC Gabiro, Military Police, Diviziyo ya 3, na Mechanized Infantry.
Iri rushanwa rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.
Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2026, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.
11 Rep. Guard yabanje mu kibuga
11 CTC Gabiro yabanje mu kibuga
Olivier watsindiye Rep. Guard igitego cyayihesheje intsinzi





























































/B_ART_COM>