Liberation cup 2026: Republican Guard yatsinze Division ya gatatu, ikomeza kuyobora urutonde (PHOTO+VIDEO)

Ikipe y’abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yatsinze Division ya gatatu ibitego 3-0 ihita ikomeza kuyobora itsinda mu irushanwa rya gisirikare ryo Kwibohora "Liberation cup.

Hari mu mukino w’umunsi wa 3 w’itsinda mu mikino yo kwishyura wabereye ku kibuga cya Republican Guard ku Kimihurura kuri iri iki cyumweru tariki 24 Gicurasi 2026 guhera saa yine z’amanywa.

Mu itsinda, Republican Guard iri kumwe na CTC Gabiro, Military Police, Diviziyo ya 3, na Mechanized Infantry.

RG iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13, Military Police ya kabiri ifite 9, naho Gabiro ya gatatu ikagira 8. Mechanized na Division ya 3 zinganya amanota 2.

Iri rushanwa rikinwa mu mikino itatu ari yo umupira w’amaguru (football) uw’intoki wa Basketball ndetse na Volleyball.

Ibikombe, imidari ndetse n’ibihembo byo mu irushanwa ry’uyu mwaka bizatangwa ku itariki ya 3 Nyakanga 2026, umunsi umwe mbere y’uko u Rwanda rwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32.

11 RG yabanje mu kibuga

11 Division ya gatatu yabanje mu kibuga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo