Leicester City yandikishije amateka muri UEFA Champions League

Ku nshuro ya mbere ikipe ya Leicester City yitabiriye irushanwa rya UEFA Champions League, yabashije kwandikisha andi mateka igera muri kimwe cya kane cy’iri rushanwa isezereye Séville FC iyitsinze 2-0.

Mu mukino ubanza wa kimwe cya munani cy’irangiza, Séville FC yari yatsinze Leicester City 2-1. Umukino wo kwishyura wabereye mu Bwongereza kuri King Power Stadium mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 14 Werurwe 2017. Igitego cya mbere cyatsinzwe na Wes Morgan, kapiteni wa Leicester City ku munota wa 27 biturutse kuri Coup Franc yatewe na Ryad Mahrez. Ku munota wa 54 nibwo Marc Albrighton yatsinze igitego cya 2. Ku munota wa 80 Séville FC yashoboraga kubona igitego giturutse kuri Penaliti ariko Kasper Schmeichel, nyezamu wa Leicester akuramo iyi penaliti yatewe na Steven Nzonzi.

Ku munota wa 18 w’umukino nibwo Samir Nasri wahoze akinira Manchester City kuri ubu akaba akinira Séville FC , yari yabonye ikarita y’umuhondo. Ku munota wa 74 nibwo yabaye nk’ushyamirana na Jamy Vardy, amukubita umutwe, bombi bahita bahabwa ikarita y’umuhondo, Samir Nasri we ahita ahabwa ikarita itukura , asohoka mu kibuga. Umukino warangiye ari 2-0, Leicester City ihita isezerera Séville FC ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Leicester City yabashije kubona itike ya ¼ nyamara yari imaze igihe ititwara neza muri shampiyona y’Ubwongere ari nabyo byatumye isezerera Claudio Ranieri wari umutoza wayo tariki 23 Gashyantare 2017, bukeye bwaho iyi kipe yari yaraye itsinzwe 2-1 na Séville FC. Claudio Ranieri wasezerewe ni umwe mu baraye barebye uyu mukino wo kwishyura.

Mu wundi mukino wa kimwe cya munani, ikipe ya Juventus yatsinze FC Porto 1 -0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

Barcelona, Real Madrid, Bayern Munich, Juventus, Borussia Dortmund na Leicester nizo zimaze kubona itike ya 1/4 mbere y’uko haba imikino yo kuri uyu mugoroba.

Abafana ba Séville FC bari bayiherekeje ari benshi

Uyu mufana wa Leicester City yishushanyijeho igikombe cya shampiyona batwaye umwaka ushize

Wari umukino ukomeye

Wes Morgan atsinda igitego cya mbere

Marc Albrighton na bagenzi be bishimira igitego cya 2

Abafana ba Leicester bari mu byishimo bikomeye

Nasri akubita umutwe Jamy Vardy

Samir Nasri yahise ahabwa ikarita itukura

Ikosa ryavuyemo Penaliti

Kasper Schmeichel, nyezamu wa Leicester akuramo penaliti yatewe na Steven Nzonzi

Abakinnyi ba Leicester City bishimira gukomeza

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo