Kwizera Olivier yasinyiye Gasogi United

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi 6. Ni nyuma w’igihe kijya kugera ku mwanya uyu munyezamu yari amaze adafite ikipe.

Kwizera Olivier ufatwa nk’umwe mu beza mu Rwanda nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Yashyize umukono ku masezerano yo gukinira Gasogi United kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019.

Amakuru avuga ko yaba yahawe Miliyoni eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda (3.500.000 FRW).

Kwizera Olivier asinyinyiye Gasogi United nyuma yo kwirukana abakinnyi 5 ibashinja umusaruro muke barimo abanyezamu 2:Isingizwe Patrick na Munezero Patrick. Asanze muri iyi kipe Cuzuzo Gael wari usanzwe abanza mu izamu rya Gasogi United.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’, aho aheruka kwifashishwa muri Nzeri 2018 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Côte d’Ivoire ibitego 2-1 i Kigali, agize uruhare rukomeye mu gitego cya mbere.

Azatangira akazi ke kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019 mu mukino wa gishuti Gasogi United izakina na APR FC.

Ubwo Shampiyona izaba isubukuwe, Gasogi United izakirwa na Rayon Sports ku munsi wa 16 wa Shampiyona.


Yasinye amezi 6

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo