KNC yavuze uko yamenyanye na Patrick Niyibigira n’uruhare yagize mu ishingwa rya Gasogi United

Kakooza Nkurunziza Charles (KNC) washinze ikipe ya Gasogi United avuga ko Niyibigira Patrick wari Team Manager w’iyi kipe, witabye Imana azize impanuka yagize uruhare runini mu itangizwa ry’iyi kipe ndetse na we ngo yari umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye bayo, akanayikorera yitanga.

KNC avuga ko bwa mbere amenyana na nyakwigendera Niyibigira Patrick bahuriye mu bikorwa bya siporo , ubushuti butangira ubwo kugeza baje gufatanya gutangira gushaka abana bazakina mu ikipe ya Gasogi United ubwo yari igishingwa.

Ibi ni bimwe mu byo KNC yatangaje kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2020 mu kiganiro RIRASHE gitambuka kuri Radio 1. Mutabaruka wari ukiyoboye yamuhamagaye ku murongo wa telefone, asobanura birambuye ku ruhare Patrick Niyibigira yagize mu ishingwa rya Gasogi United ndetse na byinshi yayifashaga.

KNC yavuze ko bwa mbere ajya kumenyana na Niyibigira bahujwe n’ibikorwa bya siporo cyane cyane umupira w’amaguru aho yavaga iwabo i Kanombe akajya gukinira ku musozi w’i Gasogi ari naho KNC atuye.

Ati " Niyibigira Patrick navuga ko yari umusiporitifu, icyo nicyo kintu navuga.Njya kumenya Patrick namumenyeye muri siporo. Twakundaga gukorana siporo rusange iyi twavuga y’abasaza, akava iwabo i Kanombe akaza ku musozi w’i Gasogi tugakina. Duhurira mu mupira w’amaguru ariko icyo gihe yari umusifuzi akaba no mu mikino ngorora mubiri (kwiruka) akaba n’umutu wari uzwi cyane mu mikino yo mu mashuri."

KNC akomeza avuga ko nyuma aribwo baje gushinga ikipe ya Gasogi y’abana bato ariko abenshi ngo bashatswe na Niyibira.

Ati " Ikipe y’i Ndera twaje kuyivamo dukora iyacu y’i Gasogi Patrick nawe akaza tubanamo ndetse njye. Nari umutoza wayo akaba kapiteni wayo birakomeza gutyo mu bintu bya siporo nibwo yaje kuvuga ati reka nimukire i Gasogi aranaza arahatura ndetse yari umuturanyi wanjye nko muri metero nka makumyabiri ni ukuvuga ngo ibipangu byari bifatanye".

KNC yavuze ko Niyibira yitabye Imana bafite umushinga ukomeye wo gushaka uko bategura ikipe ya Gasogi United y’abana bato yo mu myaka ine iri imbere izasimbura abakuru barimo bashobora kuba bazajya mu yandi makipe.

Ati " Turakomeza twubaka ikipe ya Gasogi dukomereza aha ngaho turayikomeza agira uruhare rukomeye cyane mu gushaka abana kuko twabanje gushaka abana bato,… mu by’ukuri sinakubeshya ko njye nari nzi abana bakina umupira. Umwana wese wabaga akina umupira Patrick yabaga amuzi guhera ngira ku myaka cumi n’ibiri".

Yunzemo ati " Nubu nkubwije ukuri yari yampaye raporo y’ikipe twateguraga y’abana ishobora kuzasimbura iyi yacu mu myaka ine. Turavuga tuti aba ba’ jeunes’ dufite mu myaka ine tuzaba tumaze kubarekura bazaba bamaze kugera ku rwego runaka, bakeneye kujya ahantu bakomereze ‘Career’ yabo ndetse n’ubuzima bwabo noneho, reka dushake ikipe y’abana tuzahita tubasimbuza mu myaka ine".

KNC avuga ko Niyibigira Patrick (hagati) yari umwe mu bafatanyabikorwa ba Gasogi United kuko yagize uruhare mu ishingwa ryayo, ashaka abakinnyi bakiri bato

Niyibigira Patrick (wa kabiri uvuye i buryo) yabaye ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team manager) kuva igishingwa. Ni umurimo yari agikora kugeza ubwo yitabaga Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020

KNC avuga ko ni ikimenyimenyi bari bafite gahunda yo kujya i Nyagatare gutangira uwo mushinga wo gushaka abana bato.

Ati "Ku Cyumweru (tariki 26 Nyakanga) twagomba kujyana mu Mutara hari abana twagomba kujya kureba ariko numva nta meze neza ndamubwira nti ndumva ntameze neza ntabwo ndibushobore kujya mu Mutara ubwo turabyihorera ubu twari dufite gahunda yo kubireba uyu munsi (ku wa Kane) n’ejo ku wa Gatanu (uyu munsi)”.

KNC yasoje avuga ko kubera ukuntu Niyibira Patrick yagize uruhare runini muri Siporo no muri Gasogi United muri rusange, ngo bemeje ko umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma no kumushyingura uzanyuzwa ’live’ kuri TV1 kugira ngo abantu babashe kuwukurikira uko wakabaye kuko muri iyi minsi abantu bemerewe kujya gushyingura ari 30. Yavuze ko abashakaga kumuherekeza ari benshi ariko ngo bazabikurikira kuri TV1.

Yasoje avuga ko basabye umuryango we ko kubera uruhare Niyibigira yagize muri Gasogi United, ngo babasabye ko isanduku ye bazayitwikiriza ibendera rya Gasogi United.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020 ni bwo humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uwari Team Manager w’ikipe ya Gasogi United, wazize impanuka ya Moto.

Umuhango wo kumuherekeza bwa nyuma no kumushyingura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Kanama 2020 guhera saa sita z’amanywa. Azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Niyibigira yabaye umusifuzi mu mupira w’Amaguru mu Rwanda, anasifura imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Yari asanzwe kandi ari mu bakomiseri babara ibihe byakoreshejwe n’abasiganwa mu marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo