Kiyovu Sports yanyagiye Etincelles FC, Fidali atsinda Hat- trick (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025, ikipe ya Kiyovu Sports yanyagiye Etincelles FC 4-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, Uwiyaremye Fidali atsinda 3 ndetse aba Man of the match.

Ibitego 3 bya Kiyovu Sports , Uwiyaremye Fidali yabitsinze ku munota wa 12, 33 n’uwa 67. Mutunzi Darcy niwe watsinze icya kane ku wa 69. Igitego rukumbi Etincelles FC yabonye cyatsinzwe na Nsabimana Hussein ku munota wa 60.

Gutsinda uyu mukino byatumye Kiyovu Sports igira amanota 16, ifata umwanya wa 7 naho Etincelles iguma ku mwanya wa 15 n’ amanota 7.

Shampiyona iyobowe na Police FC ifite amanota 23, APR FC ifite 19, Marine ya 3 ifite 18 inganya na Gasogi ya kane. Rayon Sports iri ku mwanya wa 5 ,ifite amanota 17 naho Musanze ya gatandatu nayo ifite 16 inganya na Kiyovu Sports ya 7.

Haringingo asuhuzanya na Masoud Djuma utoza Etincelles FC

11 Etincelles FC yabanje mu kibuga

11 Kiyovu yabanje mu kibuga

Fidali yacyuye umupira wakinwaga kubera hat trick yatsinze ndetse atorwa nka Man of the match

Shafi ufana Etincelles niwe wegukanye igihembo cy’umufana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo