Kenya: APR FC yakoreye imyitozo muri Gym (AMAFOTO)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu abakinnyi b’ikipe ya APR FC bakoreye imyitozo muri Gym ya Hotel ya Ole Sereni iherereye mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, bibanda cyane mu kongerera abakinnyi imbaraga ndetse no kunanura imitsi.

Ni imyitozo yabaye guhera saa tatu za hano muri Kenya ikaba ibanziriza iya nyuma yo gukora ku mupira ibera kuri Nyayo Stadium aho umukino nyirizina uzabera ugahuza Gor Mahia ndetse na APR FC.

Imyitozo ya nyuma biteganyijwe ko iba ku isaha ya Saa Kumi zo muri Kenya , bikaba ku isaha ya saa cyenda ku isaha yo mu Rwanda ari nayo umukino uzaberaho kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020.

Kugeza ubu abakinnyi bose bameze neza uko ari 22 bakaba biteguye guhangana na Gor Mahia kugirango babashe kurenga iri jonjora rya mbere ry’imikino ya CAF Champions League kugirango bagere mu matsinda nkuko babyiyemeje.

Umukino ubanza wabereye i Kigali, APR FC yari yawutsinze ku bitego 2-1.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Gor Mahia FC, izahura n’izaba yakomeje hagati ya CR Belouizdad yo muri Algérie na El Nasr yo muri Libya, mu ijonjora rya kabiri ribanziriza amatsinda ya Champions League.

Mu mpera z’icyumweru gishize, CR Belouizdad yatsinze El Nasr ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye muri Algérie.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo