Kapiteni w’ikipe ya Uganda mu nzira zimwerekeza muri Rayon Sports WFC

Kapiteni w’ikipe ya Uganda y’abagore , Zaina Namuleme ari mu nzira zimwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports WFC kugira ngo batangirane kwitegura irushanwa rya Cecafa rizabera mu Rwanda muri kanama uyu mwaka.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira izamu cyangwa agafasha abasatira izamu, biteganyijwe ko mu minsi ya vuba agera mu Rwanda. Uwahaye amakuru Rwandamagazine.com yemeza ko ndetse Zaina yaba yaramaze gusinyira iwabo, igisigaye ari ukuza gutangira imyitozo muri Rayon Sports WFC.

Namuleme yari asanzwe akinira Kenya Police WFC. Umwaka ushize yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya Shampiyona y’abagore muri Kenya.

Mbere yo kujya muri Kenya, Namuleme yakiniye amakipe y’iwabo atandukanye arimo Gaddafi Integrated Academy, Kampala Queens na Makerere University.

Cecafa y’abagore iteganyijwe kubera mu Rwanda guhera tariki 22 Kanama 2026. Umwaka ushize Rayon Sports yatsindiwe ku mukino wa nyuma na JKT yo muri Tanzania.

Namuleme aje asanga abandi bakinnyi bashya muri iyi kipe barimo Uzayisenga Lydia wari kapiteni wa Police WFC na Ishimwe wari kapiteni wa Kamonyi WFC.

Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Nyakanga 2026 nibwo abakinnyi ba Rayon Sports WFC bazakora ikizamini cy’ubuzima, kuwa gatatu tariki 15 Nyakanga 2026 batangire imyitozo mu Nzove.

Uyu mwaka Rayon Sports WFC yegukanye ibikombe 4:Igikombe cya shampiyona, igikombe cy’Amahoro, Super cup n’igikombe cy’Intwari.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo