Jacques Tuyisenge yasinyiye APR FC

Ikipe ya APR FC yatangaje ku mugaragaro ko imaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge, nyuma yo gusezera mu ikipe ya Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yari amazemo umwaka umwe.

Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen. Mubarakah Muganga kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Nzeri 2020.

Tariki 24 Kanama 2020 nibwo Tuyisenge yasezeye kuri Petro Atlético yo muri Angola.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yagize ati " Nishimiye kuba narabashije kubona amahirwe yo kuba mu muryango wa Petro de Luanda . Byari iby’agaciro kubana namwe, mwarakoze mwese. Mwarakoze kumpa amahirwe yo kugaragaza icyo nshoboye hano. Ndabifuriza amahirwe mu rugendo ruri imbere"

Byari bimaze iminsi bivugwa ko uyu rutahizamu agomba kwerekeza mu ikipe y’ingabo y’igihugu, ariko iyi kipe yakomeje guhakana ayo makuru.

Tuyisenge yerekeje muri Angola mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, aho yari amaze imyaka itatu, aguzwe hafi miliyoni 350 Frw.

Jacques Tuyisenge w’imyaka 29 yagiye yitwara neza mu makipe ya hano mu Rwanda ya Etincelles FC, Kiyovu Sports, Police FC ndetse no hanze y’u Rwanda muri Gor Mahia FC na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola. Akaba ashyize umukono ku masezarano y’imyaka ibiri akinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

Tuyisenge yari amaze imyaka isaga ine avuye mu Rwanda aho yakiniraga Police FC. Aheruka gutangariza Nation Sport ko yagowe no kwisanga muri Angola kuko hakoreshwa cyane ururimi rwo muri Portugal.

Muri Shampiyona ya Angola iheruka guseswa, Tuyisenge yatsinzemo ibitego bitanu mu mikino 12.

Tuyisenge aje asanga abandi ba rutahizamu basanzwe muri iyi kipe barimo Mugunga Yves, Usengimana Danny, Byiringiro Lague, Ishimwe Kevin, Nshuti Innocent na Bizimana Yannick iyi kipe iheruka kugura muri Rayon Sports.

APR FC kandi yaguze Nsanzimfura Keddy wakinaga muri Kiyovu Sports, Ndayishimiye Dieudonné na Ruboneka Jean Bosco bavuye muri AS Muhanga ndetse n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe mu ikipe nkuru, avuye muri Intare FC.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo