Ibi Umurenge wa Jabana wo muri Gasabo mu Mujyi wa Kigali wabigezeho nyuma yo gutsinda uwa Mbazi wo mu Karere ka Huye ibitego 2-0, wegukana igikombe cya mbere cya Kagame Cup mu mupira w’amaguru.
Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup” agamije kwimakaza imiyoborere myiza, akinwa guhera ku rwego rw’umurenge mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Kubuguza (Igisoro), Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sitball.
Imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup y’uyu mwaka yabereye mu karere ka Musanze.
Jabana yari yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera Umurenge wa Kimonyi ibitego 3-1 mu mukino wa kimwe cya kabiri. Umurenge wa Mbazi wo wari wasezereye uwa Bwishyura.
Ni ku nshuro ya mbere Umurenge wa Jabana wari ugeze ku mukino wa nyuma w’aya marushanwa. Umwaka ushize Jabana yabaye iya kane batsinzwe n’Umurenge wa wa Nyarugenge ku mwanya wa gatatu 1-0.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu mupira w’Amaguru, Kimonyi yakiniraga imbere y’abafana bayo yawegukanye itsinze Bwishyura 1-0.
Nyuma y’iri rushanwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, yavuze ko uyu mwaka bishimira ko imirenge yose y’igihugu yitabiriye iri rushanwa.
Ati “Turishimira ko iri rushanwa risigaye ryitabirwa n’abantu benshi, aho uyu mwaka imirenge yose uko ari 416 yiyandikishije. Iyi mikino kandi ituma nk’abayobozi twegera abaturage bityo bagahora ku isonga nk’uko Perezida Kagame yabidutoje.”
Mu mwaka utaha, imikino ya nyuma y’iri rushanwa izakirwa n’Akarere ka Nyagatare.
Akarere ka Musanze niko kakiriye imikino ya nyuma mu Murenge Kagame cup. Umukino wa nyuma mu mupira w’Amaguru wabereye kuri Stade Ubworoherane
11 Umurenge wa Mbazi wabanje mu kibuga
11 Jabana yabanje mu kibuga
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice wari umushyitsi mukuru asuhuza amakipe yombi mbere y’umukino
Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ari mu bayobozi batangije umukino
Perezida w’ikipe ya Jabana , Uwuzuyinema Frank yishimira igitego cya kabiri cya Jabana
Mapuwa ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi ba Jabana
Gutsindirwa Final iteka bitera agahinda !
I bumoso hari Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo (DEA), Bayasese Bernard, hagati ni Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ndetse na Shema Jonas, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana bishimira igikombe cyegukanywe na Jabana
Frank, Perezida w’ikipe ya Jabana bamushyize mu bicu
Abafana b’imena ba Jabana bari bayiherekeje bishimira uko begukanye igikombe
Umunyezamu wa Jabana wakuyemo ibitego byabazwe ndetse na Penaliti ya Mbazi
Bishimiye igikombe nk’Abanyamujyi
Shema Jonas, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana yari yasazwe n’ibyishimo
Guillaume Nyekondo, umutoza mukuru wa Jabana
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Jabana
/B_ART_COM>