Irambona Eric wari umukinnyi wari urambye muri Rayon Sports yamaze gusinyira Kiyovu SC imyaka 2.
Irambona Eric yafatwaga nk’umwana wa Rayon Sports ikomoka i Nyanza . Niwe uyimazemo imyaka myinshi kurusha abandi bakinnyi kuko yayigezemo mu 2012/2013. Tariki 30 Ukwakira 2018 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports ari nayo yari ageze ku musozo.
Irambona yiyongereye kuri rutahizamu Babuwa Samson Kiyovu S iheruka kugura imukuye muri Sunrise FC.