Ikipe y’Intare FC yegukanye igikombe cy’icyiciro cya kabiri itsinze AS Muhanga 2-1 mu mukino usoza iki cyiciro muri uyu mwaka. Hari mu mukino uryoheye ijisho urimo ubwitange ndetse no gukina umupira wihuta cyane.
Stade Amahoro i Remera niyo yabereyeho uyu mukino guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zo kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nyakanga 2018. Kwinjira byari ubuntu ariko abafana ntibari benshi.
AS Muhanga yasezereye Sorwathe FC muri 1/2 naho Intare FC zisezerera Pepiniere FC. Uko ari 2 zose zahise zibona itike yo gukina icyiciro cya mbere ariko zagombaga kwishakamo izamuka itwaye n’igikombe.
Ku munota wa 10 gusa nibwo Bizimana Yannick yafunguye amazamu atsindira AS Muhanga igitego cya mbere. Intare FC zabaye nk’izitunguwe zikomeza gushakisha igitego cyo kwishyura ariko biranga, igice cya mbere kirangira bikiri 1 cya AS Muhanga.
Abari kuri Stade Amahoro barebye umukino urimo ishyaka, ubwitange no gukina umupira wihuta.
Mu gice cya kabiri, Intare FC zagarutse zishaka igitego n’imbaraga nyinshi. Ku munota wa 59, Byukusenge Hadji Jacob yishyuriye Intare FC. Ku munota wa 75 Yves Mugunga yatsinze icya kabiri cy’Intare FC cyayihesheje igikombe. Mugunga yarangije icyiciro cya kabiri cy’uyu mwaka ayoboye ba rutahizamu. Arangije afite ibitego 22.
Nyuma yo kwegukana igikombe, Rubona Emmanuel utoza Intare FC yatangaje ko bishimiye kwegukana igikombe ku munsi wo kwibohora kw’Abanyarwanda.
Yagize ati " Twishimiye kwegukana igikombe ku munsi nk’uyu wo Kwibohora, ni umunsi ukomeye mu mateka y’abanyarwanda. Kwegukana igikombe tariki ya 4 Nyakanga ni ibintu bidushimishije."
Uretse kwegukana igikombe, Intare FC zanahawe Sheki ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW). AS Muhanga yo yahawe sheki ya 500.000 FRW.
Intare FC na AS Muhanga zizasimbura mu cyiciro cya mbere Miroplast FC na Gicumbi FC zamaze kumunuka mu cyiciro cya kabiri.
Kwinjira byari ubuntu ariko abafana bari bake kuri Stade Amahoro yakiriye uyu mukino
Abasimbura ba Intare FC
Abasimbura ba AS Muhanga
11 Intare FC yabanje mu kibuga
11 AS Muhanga yabanje mu kibuga
Abakinnyi ba AS Muhanga babanje gusengera mu izamu
Harimo guhangana n’ubwitange
Umunyezamu wa Muhanga yabanje kuba ibamba
Igikombe n’imidali mbere y’uko bitangwa
Perezida wa FERWAFA, Rtd.Brig.Gen. Sekamana Jean Damascene na Lt. Gen. Musemakweli , umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka akaba n’umuyobozi wa APR FC barebye uyu mukino
Minnaert wahoze atoza Rayon Sports na we yari yaje kureba uyu mukino
Byukusenge Jacob watsindiye Intare FC igitego cya mbere
Abatoza b’Intare FC
Abdou Mbarushimana utoza AS Muhanga
Abakinnyi b’Intare FC bishimira igitego cya 2 cyatsinzwe na Mugunga Yves
AS Muhanga yashakishije igitego cyo kwishyura ariko biranga
Rwarutabura wafanaga AS Muhanga
Byukusenge Jacob wagoye cyane abakinnyi ba AS Muhanga
Mugunga Yves watsinze icya 2 cy’Intare FC ndetse arangiza icyiciro cya 2 ariwe uyoboye abatsinze ibitego byinshi
Umukino urangiye, Abdou Mbarushimana utoza AS Muhanga yari ababaye cyane
Abasifuzi bambikwa imidali
AS Muhanga yahawe Sheki ya 500.000 FRW
Uretse igikombe, Intare FC zahawe na Sheki ya 1.000.000 FRW
Bishimiye kwegukana igikombe
Afata ’Selfie’ na Mugunga urangije icyiciro cya kabiri ayoboye ba rutahizamu
Mugunga afata ifoto y’urwibutso n’abatoza be
PHOTO:RENZAHO Christophe