Inshuti ya Ronaldinho yahishuye uko amerewe muri Gereza yo muri Paraguay

Fernando Lugo, inshuti ya Ronaldinho yatangaje ko uyu mukinnyi wabaye igihangange mu mupira w’amaguru akibasha guseka aho ari muri gereza ategereje kuburanishwa ku mpapuro mpimbano yafatanywe ari kumwe n’umufanndimwe we muri Paraguay.

Fernando avuga ko ubwo yasuraga Ronaldinho yasanze ngo ababaye ndetse ngo afite n’umujinya ariko ngo abasha kurenzaho agaseka.

Kuva tariki 5 Werurwe 2020, Ronaldinho afungiwe muri Paraguay aho akurikiranyweho gukoresha urwandiko rw’inzira (’passport’) ruhimbano mu kwinjira muri icyo gihugu ari kumwe n’umuvandimwe we na we bakaba bafunganywe.

Fernando avuga ko Ronaldinho afunganye hamwe n’umuvandimwe we mu cyumba kimwe.

Ati " Afite agahinda ariko aracyabasha guseka. Yarambwiye ati kuki hano iwanyu bankoreye ibi bintu ? Sinzigera na rimwe ngaruka muri Paraguay". Aya ni amagambo Fernando yatangarije ikinyamakuru Extra cyo muri Paraguay.

Yunzemo ati " Aho afungiye ntakintu kidasanzwe akeneye. Yitaweho. Sink’aho yaba afungiye mu cyumba cye umunsi wose. Avugana n’abandi bafungwa baba bari hanze. Ibyamubayeho ni akarengane. Kuki yari gukora amakosa nk’ariya ? Ntabwo ari ibintu yakora."

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Paraguay, Euclides Acevedo avuga ko aho Ronaldinho afungiye atari gereza nk’izindi ndetse ngo hajya kumera nka Hotel.

Ronaldinho ngo yahawe ikibuga cy’umupira w’amaguru azajya akiniraho ndetse ku wa gatanu w’icyumweru gishize yakinnye umukino w’umupira w’amaguru wabereye muri gereza.

Umuyobozi wa gereza Blas Vera afungiyemo avuga ko Ronaldinho agenda amenyera umunsi ku wundi, akaganira n’abandi bafunganywe, agasohoka mu gihe cyagenywe n’ubuyobozi bwa gereza.

Ronaldinho yafashwe ubwo polisi yasatse hoteli yo mu murwa mukuru Asuncion wa Paraguay aho Ronaldinho yari ari kuba n’umuvandimwe we.

Mu kwezi kwa karindwi mu mwaka ushize wa 2019, amakuru avuga ko ’passports’ za Brazil na Espanye z’uwo wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru zafatiriwe kubera imisoro atishyuye.

Ubwo yafatwaga Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yabwiye ibitangazamakuru byo muri Paraguay ati " Nubaha ibyo yagezeho mu mikino, ariko amategeko agomba kubahirizwa. Hatitawe ku wo uri we, amategeko nawe akugeraho".

Ronaldinho w’imyaka 39 y’amavuko yatsindiye inshuro ebyiri igihembo cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru wahize abandi ku isi.

Yari yagiye muri Paraguay gukora ubukangurambaga ku gitabo no ku bikorwa bye by’ubukangurambaga bwo gufasha abana bo mu miryango icyennye.

Undi mugabo wajyanyeyo n’abo bavandimwe bombi ni Wilmondes Sousa Lira w’imyaka 45 y’amavuko.

Mu myaka ya 2004 na 2005, Ronaldinho yatsindiye igihembo cy’umukinnyi wahize abandi ku isi ndetse ibihe byiza cyane by’umupira we yabigiriye muri Barcelona.

Mu mwaka wa 2002, yafashije ikipe y’igihugu cye kwegukana igikombe cy’isi, ari kumwe n’abandi ba rutahizamu b’ibihangange, Ronaldo na Rivaldo.

Bigereranywa ko umutungo we ubarirwa hagati ya miliyoni 80 na miliyoni 100 z’amapawundi.

Bivugwa ko kuri buri butumwa bwo ku rubuga rwa Instagram yamamaje, yishyuza arenga ibihumbi 150 by’amapawundi.

Yafashwe ari kumwe n’umuvandimwe we

Ngo afite aho akinira umupira

Nubwo afunzwe, ngo arenzaho agaseka nkuko abantu bajyaga bamubona kuri za Televiziyo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo