Imyenda y’abafana, ‘ikirombe cy’amafaranga’ amakipe y’iwacu yarengeje ingohe

Iyi ni inyandiko bwite y’umusomyi wa Rwandamagazine.com watwandikiye ashaka gutanga ibitekerezo bye mu rwego rwo kugaragaza ko amakipe yo mu Rwanda yirengagiza kugurisha imyenda y’abafana nyamara kuri we ngo abona ari uburyo bwabyara amafaranga y’inyongera aza asanga ayo bakura kuri za Stade, mu baterankunga , abafatanyabikorwa cyangwa andi aboneka biturutse ku bakunzi b’amakipe.

Umufana ni umutungo ukomeye ku ikipe iyariyo yose cyane mu mupira w’amaguru aho usanga uyu afatwa nk’umukinnyi wa 12 mu gihe ikipe iri mu kibuga aho atiza umurindi abakinnyi 11 bari mukibuga.

Yinjiriza ikipe amafaranga mu gihe yitabira imikino y’ikipe ye kuri sitade, akururira ikipe umuterankunga kuko umubare munini w’abafana ariwo ukurura Azam Group muri Kiyovu na APR FC, Skol Breweries Ltd muri Rayon Sport ndetse na Africa Medical Suppliers muri AS Kigali. Umufana atanga umusanzu we mu buryo bw’amikoro mu ikipe (Fan Clubs), n’ubundi buryo bwinshi butandukanye.

Mumagambo macye umufana ni ikirombe gikomeye mu makipe akaba ishingiro rikomeye ry’ikipe.

Kuki umufana atabyazwa umusaruro uko bikwiriye mu makipe yacu ?

Reka uyu munsi tuwuharire kureba uruhare rw’umufana mu kwinjiriza ikipe mu buryo bw’umwambaro w’ikipe duse nabirengagiza ubundi buryo twavuze haruguru.
Umwambaro w’ikipe ni ikintu gikomeye cyane kuko ni bumwe mu buryo bugezweho buyinjiriza amafaranga ayifasha aho ikipe igurisha bimwe mu bice bigize uyu mwambaro mu kwamamazaho binyuze mu bafatanyabikorwa (Shirt Sponsorship) ndetse no kwambikwa n’uruganda (Kit Suppliers deal) ari nabyo bikubiyemo gucuruza kubafana umwenda w’ikipe (Kit Sale).

Mu Rwanda usanga ubu buryo bwanyuma tuvuze bwo kwambikwa no kugurisha umwambaro w’ikipe bugenda biguru ntege kuko usanga ntakipe nimwe ibukoresha mukuyinjiriza amafaranga.

Kuba abafana bacu bambara amabara bajyanisha nibara ry’ikipe kugeza muri uyu mwaka wa 2020 umwaka wa viziyo (Vision) bikwereka ko amakipe yacu areba hafi cyane kandi akomeje urugendo rwo kuba gakondo (Amateur).

Dufashe urugero ku makipe yatubimburiye abenshi banafatiraho urugero bakanafana ku mugabane w’iburayi:

Mu mwaka wa 2018 ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyo muri Amerika y’epfo gikora ubucuruzi bwo kwamamaza muri siporo Euromericas Sport Marketing cyagaragaje ko muri uyu mwaka, Ikipe ya Manchester United yabaye iyambere mu gucuruza imyambaro yayo aho yacuruje imyenda isaga 3.250.000 ku bafana n’abakunzi biyi kipe y’ubukombe hirya no hino ku isi. Ibi bituma uruganda rwa Adidas ruha iyi kipe akayabo ka miliyoni 75 z’ama Euro ku mwaka kugira ngo iyambike.

Real Madrid nayo yambikwa na Adidas yacuruje imyambaro yayo 3.120.000, Bayern Munich nayo ikorana nuru ruganda kabuhariwe yacuruje 2.575.000, Barcelona yambikwa na Nike icuruza 1.925.000 mu gihe Liverpool yambikwa n’uruganda rwa New Balance yacuruje imyambaro 1.670.000 muri uwo mwaka.

Dufatiye urugero ku ikipe na none ya Manchetser United umwambaro wayo ugurishwa hagati y’amapawundi 40-60 ibi bivuze ko yinjije akayabo ka Miliyoni 130 (130.000.000‬) z’amapawundi mu kugurisha imyambaro kuri bariya bafana 3.250.000 tubaze ko bawuguze ku mapawundi 40.

Aya makipe usanga afite amaduka yayo acuruza ibikoresho byayo birimo byinshi bicuruzwa ku bafana bituma abafana binjira mu masitade yabo bambaye neza kandi basa n’ikipe bigacururiza ikipe.

Mu karere duherereyemo amakipe ya Young Africans, Simba Sports Club, Gor Mahia, KCCA ari muyacuruza ibirango byayo ku bakunzi n’abafana.

Mu mibare iheruka nabashije kubona, ikipe ya Simba Sports Club icuruza imyambaro yayo iri hagati ya 80.000 na 100.000 ku mwaka aho umwambaro ucuruzwa ari hagati ya 20.000 by’amashilingi ya Tanzania na 30.000 ku bufatanye n’uruganda rw’abanya Dubai Uhlsport n’iduka rya Romario Sports 2010 LTD bivuze ko Wekundu wa Msimbazi nkuko bayitazira ubu bucuruzi buyinjiriza amashilingi ari hagati ya 1.600.000.000 na 2.000.000.000 aya yose ariko siko ahabwa iyikipe yi Dar Es Salaam.

Mu Rwanda, Ikipe ya Kiyovu Sport yagerageje kubikora muri uyu mwaka wa 2019/2020 aho yari yaguze imyambaro igenewe abafana igera kuri 500, amakuru twagerageje kubona nuko iyi kipe y’urucaca yashoboye kugurisha kubafana bayo imyambaro iri hagati ya 200 na 250 yacuruzwaga ku mafaranga 10.000 Frw bivuze ko iyi kipe yinjije 2.500.000 Frw ku mwaka bikavugwa ko ubuyobozi bw’ikipe butabishyizemo imbaraga kuko butabibonagamo amahirwe y’ubucuruzi.

Ese ikipe yinjiza gute mu kugirisha imyenda ku bafana ?

Kugira ngo bisobanuke neza, ikipe nka Manchester United twafatiyeho urugero haruguru igirana amasezerano n’uruganda rwa Adidas kuko yo nk’ikipe idafite uruganda rukora imyenda. Adidas nayo kugira ngo ibone iri soko yishyura Manchester United akayabo ka miliyoni 75 z’ama Euro, kugira ngo yemerwe kwambika ndetse no gucuruza imyambaro y’abafana yiyi kipe.

Amasezerano ya Adidas na Manchester united nanone yemerera iyi kipe hagati 10% na 15% by’amafaranga uru ruganda rwacuruje kumyenda y’abafana bivuze ngo kuri miliyoni 130 z’amapawundi Adidas iba yagurishije imyambaro y’abafana, Manchester United irongera igahabwa 15% bingana na Miliyoni cumi n’icyenda n’igice z’amapawundi (19.500.000). Ibi bituma iyi kipe yinjiza hafi asaga miliyoni 95 z’amapawundi ku mwaka kubera gucuruza umwambaro wayo kubafana.

Mu karere, Simba Sports Club twavuze haruguru nanone yo iri mu zambere mu karere ndetse no muri Africa muri ubu bucuruzi, ihabwa Miliyoni 600 z’amashilingi ya Tanzania n’uruganda Uhlsport mugihe cy’imyaka ibiri hakiyongeraho 10% yayo twavuze haruguru aba yacurujwe n’iduka ryitwa Romario Sports 2010 LTD ariyo 160,000,000 by’amashilingi ni kuvuga ngo Simba Sports Club yinjiza 460,000,000 y’amashilingi ku mwaka mugihe cy’imyaka 2 kugeza 2021, aya arasaga gato miliyoni 180 mu manyarwanda (180.000.000 FRW).

None se mu byukuri bisaba ikipe kugira ngo amakipe akore ubu bucuruzi ?

Kugira ngo Adidas yemere gusinyana na Manchester United amasezerano afite agaciro ka Miliyoni zisaga 75 z’ama Euro, Kugira ngo Uhlsport yemere guha Simba Sports Club Miliyoni 600 z’amashilingi ya Tanzania mu gihe cy’imyaka 2 ntabwo ari ibintu byikora biraharanirwa.

Kimwe mu bishingirwaho ni uko ikipe iba ifite ibikorwa remezo (Sitade), kuba ikipe ifite umurongo uhamye w’imiyoborere, kuba ikipe ifite uburyo bwo kwamamaza bufatika, kuba ikipe ikoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bugezweho, kuba ikipe ifite uburyo buyihuza n’abafana (fan Clubs), kuba ikipe ifite abafana nako abakunzi batari abafana, ariko muri ibi byose ibyingenzi bikaba kuba ikipe ifite umubare shingiro w’abafana bayo (Data Base) n’ubusbozi mu kugura kw’abafana (Purchasing Power).

Kugira ngo Adidas, Nike, New Balance, Errea, Umbro, Macron nandi masosiyete akomeye akora imyenda aguhe aya mafaranga imwe mu ngingo iba ikubiye mu masezerano ni uko hari ibice bya sitade ahanini byicarwamo n’abafana utakwicaramo utambaye umwenda w’ikipe (dress code). Buriya hagati ya 60% na 80% bya Old Traford usabwa kuba wambaye umwenda w’ikipe ibi bituma Adidas yizera ko niyo yahomba ku mwaka byibuze hari abafana 70% by’abafana 76,000 bitabira imikino kuri Old Traford sitade ya Manchester United aribo 53,200‬ bagomba kuba baguze uwo mwambaro wa Adidas. Aha ugomba kongeraho abafana ba Manchester United bari hirya no hino ku isi (Aziya, Afurika, Amerika n’ahandi) bagura uwo mwambaro ku buryo usanga Adidas yinjiza akayabo muri ubu bucuruzi.

Ku rundi ruhande, umubare runaka w’abafana b’iyi kipe yo mu mujyi wa Manchester biciye muri fan clubs zayo biyemeza kugura uyu mwambaro w’ikipe buri mwaka.
Buriya akenshi iyo wumva ngo ikipe yagiye muri pre-season kimwe mubyo iba yagiye gukora hirya no hino ku isi harimo no kwegereza ibikorwa by’ikipe abafana bayo harimo no kugurisha imyambaro aha ninayo mpamvu usanga nta kipe iza gukora pre-season muri Africa. Si uko ntabafana bayo bahaba ahubwo nuko abafana bayo badafite ibikorwa bigaragara harimo no kugura iyi myambaro (muyandi magambo dufana ku magambo ariko ntabikorwa).

Amakipe y’ibigugu mu Rwanda mu bihombo bya za Miliyoni kubera kudaha agaciro ubu bucuruzi

Tugarutse hano mu Rwanda, Rayon Sport igira abafana benshi (nkuko bivugwa kandi bikaba bigaragarira ku maso no mu mibare), ikipe ya APR FC ya kabiri mu kugira abafana benshi (dukurikije ibivugwa nanone), Kiyovu Sport iri aho hafi nayo…

Buri mwaka abafana batagira uko bangana binjira kuri Stades zinyuranye baje gufana amakipe yabo ntanumwe wambaye umwambaro w’ikipe (aha nituvuga umwambaro w’ikipe ntabwo tuba tuvuga gusanisha Ubururu n’umweru ku bafana ba Rayon Sport cyangwa umukara n’umweru ku bafana ba APR FC) turavuga umwambaro Rugwiro Herve, Michael Sarpong na Kapiteni Eric Rutanga bambaye mu kibuga, yewe turavuga umwambaro Danny Usengimana, Niyonzima Olivier Sefu, Byiringiro Lague na Kapiteni Manzi Thierry baba bambaye mu kibuga tukanarenzaho tukavuga imyambaro Mbogo Ally, Twizerimana Martin Fabrice na Captain Serumogo Ally baba bambaye mu kibuga ku mumena aha ariko tugashimira Kiyovu SC ko yagerageje muri uyu mwaka.

Kuba amakipe akomeye mu Rwanda, amwe twita ay’abafana adaha agaciro ubu bucuruzi biyahombya amafaranga abarirwa muri za miliyoni buri mwaka ahubwo ibi bikaba inyungu kuri banyiri amaduka acuruza imyenda ya sport babyungukiramo kuko bacuruza imyenda iri mu mabara yaya makipe ndetse hari n’abafana cyangwa abayobozi baza fanclubs bikorera bene ubu bucuruzi bw’imyenda isa n’iyamakipe yabo bafana.

Dufatiye urugero ruto ku ikipe nka Rayon Sport ivugwaho kuba ifite abafana benshi mu Rwanda, iramutse icuruje imyambaro yayo 5.000 ku mwaka, ikayigurisha ku mafaranga 10.000, ni ukuvuga ngo iyi kipe y’ubururu n’umweru byayinjiriza miliyoni Mirongo itanu (50.000.000 Frw). Ni mugihe iramutse icuruje imyambaro 10.000 kuri ariya mafaranga nanone yakwinjiza miliyoni ijana (100.000.000 Frw).

Kimwe na mukeba wayo APR FC nayo ibigenje uko twavuze haruguru igacuruza mubafana bayo imyambaro 3.000 nayo kuri kiriya giciro byayinjiriza 30.000.000 Frw mugihe yaba icuruje imyenda 5.000 byayinjiriza 50.000,000 Frw.

Aya tuvuga yakwinjira ariko ntabwo yose yajya kuri compte yaya makipe ahubwo 15% niyo yagera kuri aya ma compte, ni ukuvuga ngo Rayon Sport yacuruje imyenda 5.000 kubafana kuri compte yayo hakwinjira Miliyoni 7.500.000 Frw mugihe baba bacuruje imyenda 10.000 kubafana byabinjiriza miliyoni 15.000,000 Frw.

Noneho tuvuge ko aya makipe ashoboye gucuruza imyenda ingana niyo Simba Sports Club icuruza ku mwaka iri hagati ya 80.000 na 100.000 ibi tuburire amakipe nanone ko bigoye atari ibyo kwihutira gukora mugihe ukigerageza abafana, gusa byakwinjiriza ikipe nka Rayon Sport cyangwa APR FC Miliyoni hagati ya 120.000.000 na 150.000.00 Frws ku mwaka angana neza nayo umuterankunga wayo mukuri Skol ayiha ku mwaka yewe akubye inshuro eshatu ayo AZAM Group iteramo inkunga APR FC.

Usibye umwambaro w’ikipe kandi hari ibindi bikoresho bigenewe abafana nabyo amakipe acuruza biyinjiriza agatubutse, aha kugira ngo mubyumve neza mwinjire i Signal Iduna Park ku kibuga ikipe ya Borussia Dortmund yakiriraho ibihangange Bayern Munich, Leverkusen nandi menshi akomeye mu Budage, ariya mabara y’umuhondo n’umukara muba mubona ni amadarapo, ingofero ikipe iba yagurishije mu bafana. Ariya ma furari mubona yanditseho “You Will Never Walk Alone” ni ibicuruzwa by’ikipe ya Liverpool kubafana bayo.

Imbogamizi zikomeye mu makipe yacu zitambamira ubu bucuruzi ?

Amakipe yacu ntabikorwa remezo byayo afite, ubuyobozi mu makipe menshi burajegajega yewe ntibabibonamo ubundi buryo bwakwinjiriza amakipe (amenshi ahanga amaso uturere), nta guhuganahana amakuru ukoresheje imbuga nkoranyambaga (Ibi tuzabigarukaho ubutaha), no guhanga udushya ntibirangwa mumakipe yacu menshi bituma ubu bucuruzi bugoranye gusa birasaba gutangira gake amakipe agacuruza bicye bishoboka bitarimo kwifuza cyane ubundi abantu bikazajya biza gake gake bikazavaho bikaba umuco.

Kuba ntarutonde ruhari rw’abafana bakunda amakipe yacu (Database), indi mbogamizi ikomeye muri ubu bucuruzi burya niba uri AS Kigali, uri Police FC, uri Sunrise FC ukaba ufite bacye bagufana byiza kuba ufite urutonde rwabo (Database) kandi ukabambika imyambaro y’ikipe. Ibi bizakurura n’abandi bafana bakuruwe nuyu mwamabro w’ikipe.

Abaterankunga baya makipe (kubayafite) bahugiye mu kwamamaza ku bakinnyi bari mu kibuga gusa bakirengagiza ko abafana aribo benshi kurebza abakinnyi 11 bari mu kibuga.

Nsoreze kubafana bacu usanga bafana ikipe kubera intsinzi, batitabira ibikorwa by’ikipe yewe usanga bafana nako badakunda ikipe aba nabo bahwituwe byafasha ko amakipe akora ubu bucuruzi.

Hakorwe iki ?

Ushobora kubona iyi mibare ugashidukira hejuru ukibwira ko ibi ari ubucuruzi buhambaye buri wese yakwishoramo. Amakuru namenye nuko hari amasosiyete yagiye agerageza kwegera amakipe hano mu Rwanda ariko kubera imbogamizi navuze haruguru bikaba ngombwa ko ubucuruzi budashoboka hagati yaya masosiyete naya makipe.

Impamvu ninyinshi, nkuko nabibabwiye kugira ngo Adidas cyangwa Nike yemere gusinyana amasezerano na Manchester United cyangwa Barcelona bisaba ko aya masosiyete aba yizeye neza ko aho azinjiriza haba hagaragara kandi hari mu masezerano. Ibi biragoye hano iwacu kubera imbogamizi navuze haruguru harimo ibikorwa remezo, ubushobozi bw’abafana kugura umwenda bene aya masosiyete aba yakoze (Purchasing Power), n’ibindi.

Kugira ngo amakipe yacu abigereho kandi birasaba ko atangira ashakira umuti ibibazo nagarutseho, hubakwe inzego z’ubuyobozi zifite icyerecyezo (Vision), abayobozi kandi bashake umuti urambye wo kubaka ibikorwa remezo, Bayobozi b’amakipe muhe akazi abashinzwe kubakorera iyamamaza (Marketing), no kubamenyekanishiriza ibyo mukora (Communication) mumenye urutonde rw’abakunzi banyu bakadasohoka (Database) ubundi Adidas, Nike, Errea, Macron ziziza mu Rwagasabo.

Mugihe ibi bitaragerwaho ariko ntibyabuza ko tuba dutangiye gake gake (Slowly by slowly makes a journey) ducuruza bijyanye n’ubushobozi bw’abafana bacu, kandi twemera gukorana n’amasosiyete asanzwe acuruza imyenda iri ku bushobozi bwo muri Africa.

Nawe uramutse ushaka kuduha igitekerezo ushaka kugeza ku basomyi ba Rwandamagazine.com, watwandikira kuri [email protected]

I bwotamasimbi, kugurisha imyenda y’abafana ni ubucuruzi baha agaciro cyane...aya ni amwe mu maduka acuruza imyenda ya Manchester United

Muri Signal Iduna Park ya Borussia Dortmund, abafana baba basa kandi bambaye imyenda y’ikipe n’ibindi birango bagura bikinjiriza ikipe yabo

Abakobwa bafana Simba SC ubwo bamamazaga umwambaro wayo mushya....mu Rwanda natwe mbona hari amakipe afite uburyo nkubu bwo kwamamaza imyenda ikaba yagurwa cyane

KCCA yo muri Uganda nayo yamenye kera ko amafaranga ava mu myenda igurwa n’abafana bayo atari inyongera yayigwa nabi

Abafana ba Yanga Africans muri Stade baba bambaye ibisa kandi byinjiriza ikipe

Kiyovu SC nayo yatangiye ubu buryo biyinjiriza 2.500.000 FRW ku myambaro bambitswe na G Sports ari nayo yambitse ikipe yabo muri uyu mwaka w’imikino

Abafana ba Rayon Sports baba bagerageje kwambara amabara asa n’ikipe yabo ariko nta giceri na kimwe iyi kipe yinjiriza mu kuba abafana bagura imyenda yayo

Urukundo abafana ba APR FC bakunda ikipe yabo, ntibyababuza kugura umwenda usa n’uw’ikipe kandi ukayinjiriza amafaranga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo