Imyambaro izagurishwa twerekana Muhadjili izagaruza ayo yaguzwe - Sadate

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports avuga ko Muhadjili Hakizimana yise ’Numero 10 mwiza, agomba gukina mu ikipe nziza (Rayon Sports)’.

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Hakizimana Muhadjiri, biravugwa ko ari umukinnyi mushya wa Rayon Sports nyuma y’uko ayinsiye amasezerano y’umwaka umwe ku wa Kabiri ariko impande zombi zikaba zaririnze kugira icyo zibitangazaho.

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2020 ubwo yari umutumirwa mu rubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda, Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yabajijwe ibyerekeye uyu mukinnyi umaze igihe mu biganiro n’iyi kipe ya ’rubanda’ ndetse bikaba bimaze iminsi 2 bivugwa ko yamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe atanzweho Miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sadate Munyakazi , Perezida wa Rayon Sports yari umutumirwa mu rubuga rw’imikino kuri Radio Rwanda mu kiganiro cyayobowe na Rugangura Axel na Paty Habarugira

Ubwo yabazwaga ikibura ngo Muhadjili atangazwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yirinze guhita yemeza ko koko yamaze gusinya, ariko arenzaho ko ngo Rayon Sports isigaye ifite uburyo ibintu byayo.

Yagize ati " Rayon Sports isigaye ifite uburyo itangaza ibintu byayo. Tuzagira uko tuzabitangaza igihe nikigera ariko nahamya y’uko Muhadjili Hakizimana numero 10 mwiza muri iki gihugu, abanyarwanda dufite, agomba kuzaba mu ikipe nziza, icyo cyo nagihamya."

Yunzemo ati " Igihe tuzabitangariza cyo kirahari, hari n’uburyo bizakorwa. Icyo nashishikariza abafana ba Rayon Sports ni uko bagira uruhare rufatika muri iyo numero 10 dushaka, bakagira uruhare kugira ngo aboneke mu mabara yacu. Ibyacu byose bisa n’ibyarangiye. Abanteze amatwi b’aba Rayons , nababwira ngo banyarukire kuri *182*8*1*00800#, bagashyiraho akantu kose gashoboka maze uriya mukinnyi twamaze kumvikana hafi ibintu byose tumwinjize mu ikipe yacu."

Munyakazi Sadate yavuze ko mu kugura Hakizimana Muhadjili barebye ku bintu byose harimo ubunararibonye, ubuhanga ndetse ngo no ku gikundiro afite mu bafana.

Ati " Ndabashishikariza rero y’uko bajya hariya bagatanga ako kantu (amafaranga) ubundi ibya Muhadjili bakazabimbaza. Ni imwe muri recruitment twizeye y’uko izaba iri mu nziza dukoze muri uyu mwaka mu buryo bunyuranye: Hari mu kibuga, ni umukinnyi mwiza , hari ubunararibonye (experience), ariko na ’ public’ (abafana)....abafana noneho bakumva ko bafite noneho ikipe igiye guhatana nabyo twabirebyeho. Navuga ko Muhadjili, umukinnyi mwiza, azaba mu ikipe nziza nkuko nkunda kubivuga."

Miliyoni 13 FRW si amafaranga menshi ku mukinnyi umwe, ku mwaka umwe ?

Habarugira Paty, umunyamakuru wa Radio Rwanda yabajije Sadate niba amafaranga avugwa ko yaguzwe uyu mukinnyi (Miliyoni 13 FRW ku mwaka umwe) ataba ari menshi nkuko ngo abafana bamwe ba Rayon Sports bakomeje kubyibazaho.

Sadate yasobanuye ko atari menshi ndetse ko nta n’igihombo kuko ubwabyo ngo imyenda ye izagurishwa mu gihe azaba yerekanwa, izayagaruza.

Sadate yagize ati " Ntabwo ari igihombo. Iyo umuntu arebye igihombo , ni kwakundi umuntu abona umukinnyi gusa nk’uko akina mu kibuga ariko Muhadjili, umunsi tuzamwerekana , nibiba ngombwa tukajya kumwerekana, dushobora kuzagurisha imyambaro (jersey) zizahita zigaruza ayo mafaranga , bigakunda."

Yunzemo ati " Ku kijyanye n’amafaranga , twabitekerejeho, ariya amafaranga ntakintu adutwaye. Ahubwo buri mu Rayon akande hahandi navugaga, ubundi azitegure igihe tuzajya kumumurika kuko nkeka ko ari kimwe mu bizagaruza ayo mafaranga."

Hakizimana Muhadjiri nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yakiniraga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuva muri Nyakanga 2019.

Uyu mukinnyi w’imyaka 26, yavuye mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu akinira APR FC yari yaragezemo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali, nayo yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Hakizimana Muhadjiri uvukana na kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka w’imikino wa 2017/18 mu Rwanda.

Nyuma yo kuzamurwa n’umutoza Mungo Jitiada ‘Vigoureux’, Muhadjiri yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Muhadjiri nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Rayon Sports yaherukaga gusinyisha umunyezamu Kwizera Olivier, Umurundi Nihoreho Arsène, Umunya-Togo Alex Harlley wakinaga mu cyiciro cya kane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC na Uwiringiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC.

Yaguze kandi Issa Bigirimana wakiniraga Police FC, Niyibizi Emmanuel wakiniraga Etoile de l’Est, Manace Mutatu wakinaga muri Gasogi United n’abandi bakinnyi 10 bakiri bato bazamuwe, ubuyobozi buvuga ko bazatizwa andi makipe.

Mu mwaka utaha w’imikino, Rayon Sports izatozwa na Guy Bukasa na we wavuye muri Gasogi United.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo