Mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa amaze atorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Fabrice yatangiye kugaragaza impinduka ndetse no guhindura ibyari byarananiranye muri FERWAFA.
Tariki 30 Kanama 2025 nibwo Dr. Shema Ngoga Fabrice wari Perezida wa AS Kigali, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu myaka ine iri imbere.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bigera kuri 5 akoze muri ibyo byumweru bibiri ariko byasaga n’ibyari byarananiranye muri iri shyirahamwe.
1. Kwanga gukorana n’abantu bafitiwe ibirarane
Umunyarwanda yaciye umugani ngo harima ikiri mu nda ! Akigera mu Mavubi, ikintu cya mbere Shema Fabrice yabanje kwitaho ni ugukuraho ibirarane by’abagize iyi kipe y’igihugu nka kimwe mu mbogamizi yashoboraga gukomeza kubitambika mu gutanga umusaruro uhamye.
Abakinnyi b’Amavubi ndetse n’abagize Staff yayo bari bafitiwe ibirarane byo muri uyu mwaka wa 2025.
Ubwo yaganiraga n’abakinnyi mbere yo gukina umukino wa Nigeria, mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 4 Nzeri 2025, Shema Fabrice yemereye abakinnyi ko agiye kubakemurira bimwe mu bibazo bari bafite kugira ngo bazarusheho kwitwara neza.
Kimwe mu byo yababwiye ni uko ibirarane bari bafitiwe mu mikino bakinnye muri 2025, bagiye kubyishyurwa ako kanya, abari mu mujyi wa Uyo muri Nigeria bakayahabwa mu ntoki, naho abadahari bakayabona kuri uyu bucyeye bwaho tariki 5 Nzeri 2025 binyuze kuri konti zabo.
Amafaranga yose hamwe abakinnyi bari baberewemo ni miliyoni 75 Frw. Aya arimo ay’ingendo n’aduhimbazamushyi two ku mukino wa Lesotho banganyijemo igitego 1-1.
Abatoza na bo baberewemo imyenda yo mu mwaka ushize wa 2024, yabijeje ko bazabona amafaranga yabo mu gihe cya vuba.
2. Gutsinda ugahita uhabwa agahimbazamusyi ako kanya (’Ururimi abakinnyi bumva’)
Kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsindiye Zimbabwe igitego 1-0 muri Afurika, mu mukino w’umunsi wa munani wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026.
Nyuma y’umukino Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice ari hamwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo Hategeka Emmanuel, basanze abakinnyi mu rwambariro
Ubwo yageraga mu rwambariro yishimana n’abakinnyi, mu ijambo yabagejejeho, Shema Fabrice yababwiye ko agiye gushaka uko amafaranga yabo y’agahimbazamusyi ahita abageraho ako kanya. Yabivuze mu mvugo ubu imenyerewe na benshi y’akanyenyeri.
Yagize ati " Twarwanye, intambara ntiyari yoroshye aho twabareberaga ariko icy’ingenzi ni uko dutsinze. Abantu baba ino, nari nababajije ngo akanyenyeri k’ino kagenda gute ? Banyemereye ko bagiye kubimfashamo kuko bamwe ejo bazajya i Kigali abandi basubire mu makipe yabo ariko mwese mu gitondo akanyenyeri karabageraho."
Akimara kuvuga iryo jambo, mu mashusho imvugo yumvikana y’abakinnyi n’iy’ibishimo byinshi ndetse banaririmba izina rye bati ’Perezida’, ’Perezida,.
Abinyujie ku rubuga rwa X, umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc yashimye iki gikorwa ashimangira ko ibyo yakoze arirwo rurimi abakinnyi bumva.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Shema Fabrice
yageneye abakinnyi b’Amavubi n’abagize itsinda tekinike agahimbazamusyi karenga miliyoni 40 Frw ye ku giti cye. Buri muntu yahawe Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Ubusanzwe, Amavubi ahabwa agahimbazamusyi ka 1,5 Frw ku gutsinda umukino ndetse n’ibihumbi 750 Frw ku mukino banganyije.
Ni ukuvuga ko nibura buri muntu azabina Miliyoni ebyiri n’igice nyuma yo gutsinda Zmbabwe.
Imfurayacu Jean Luc yemeje ko ibyo Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yakoze arirwo rurimi abakinnyi bumva
Abakinnyi na Staff ubu barabyinira ku rukoma nyuma yo guhabwa Miliyoni bahawe na Shema Fabrice izaza isanga indi imwe n’igice bazanzwe bahabwa batsinze
3. Gukinira Amavubi ariko utagira umwambaro wayo bigiye gucika
Ubusanzwe abakinnyi b’ikipe y’igihugu iyo bageze mu mwiherero bahabwa imyambaro bazakoresha ndetse no ku munsi w’umukino bagahabwa umwambaro w’umukino.
Iyo umukino urangiye, bagiye gutaha, ubusanzwe ibikoresho byose babisubizaga nta na kimwe batahanye ku buryo ubu hari abakinnyi b’Amavubi bayakinira batagira umwambaro wayo.
Ubwo bari bamaze gutsinda Zimbabwe, Perezida wa FERWAFA Shema Fabrice yabwiye abakinnyi ko imyambaro bakinanye bayijyana.
Umwe mu bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yabwiye Rwandamagazine.com ko ari ikintu cyashimishije abakinnyi cyane.
Yagize ati " Nkanjye hari uwo twaganiriye atangiye kumbaza uko yazatumizaho umwambaro w’Amavubi akamugeraho kugira ngo azawusubirane mu gihugu akinamo. Urumva nk’uwo byamukoze ku mutima cyane."
Iyi ntsinzi yatumye u Rwanda rugira amanota 11 mu Itsinda C, aho ruzongera gukina tariki ya 6 Ukwakira rwakira Benin, mu gihe umukino uzasoza ruzasura Afurika y’Epfo, ku ya 13 Ukwakira 2025. Afurika y’Epfo iyoboye urutonde n’amanota 17. Nigeria, u Rwanda na Benin ziranganya amanota 11. Lesotho ifite 6 naho Zimbabwe ikagira amanota 4.
Iyi myenda bakinanye bahise bayihabwa mu gihe ubundi buri mukinnyi yahitaga asubiza umwenda wose yahawe ageze mu ikipe y’igihugu
4. Perezida wegera abakinnyi
Ubwo Amavubi yahagurukaga mu Rwanda yerekeje muri Nigeria, Shema Fabrice yahagurukanye nayo ndetse bagezeyo akomeza kubaba hafi ababaza ibibazo bafite nk’uko twabigarutseho haruguru.
Ntibyarangiriye aho kuko yanafashe abakinnyi bakina umukino wo kumenyana kuko harimo abashya ndetse usanga abenshi bataziranye cyane. Ni umukino wari uryoheye ijisho wamaze hafi amasaha abiri wegukanwa na Manzi Thierry ndetse na Anicet, buri umwe ahabwa amadorali 100.
Uwo twagabiriye uri kumwe n’ikipe y’igihugu yabwiye Rwandamagazine.com ko we ari ubwa mbere yari abonye umuperezida wa Federasiyo wegera abakinnyi, akisanisha nabo ndetse ukabona ashishikajwe no gukemura buri kibazo cyose cyatuma umusaruro utaboneka.
Yagize ati " Ni umuntu utavuga amagambo menshi ariko wita kuri buri kimwe. Abakinnyi rero bakunda umuntu ubaba hafi cyane, nkeka ko no gutsinda Zimbabwe bwari uburyo bwo kumwereka ko atavunikiye ubusa abaherekeza ndetse akanabakemurira ibibazo byabo."
Ubwo bahagurukaga, Shema yagaragaje imbamutima zo guherekeza Ikipe y’Igihugu, ku nshuro ya mbere nyuma y’iminsi ine atorewe kuyobora FERWAFA.
Ati “Ku bwanjye ni ibintu byiza by’agaciro. Guherekeza Ikipe y’Igihugu ni inshingano ziyongereye kuko iyo mujyanye uba utwaye igihugu. Iyo wumvise abantu bavuga bati n’ubundi Amavubi nta kigenda, rimwe na rimwe wumva ucitse intege ariko Abanyarwanda badushyigikire, inkuru zo kuduca intege tutaratangira bazireke.”
Shema Fabrice ubwo yari yitabiriye imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na Zimbabwe
5. Ikibazo cy’abanyamahanga bakina muri Shampiyona cyatangajwe kare hirindwa impaka n’urujijo
Kuri uyu wa kabiri tariki 9 Nzeri 2025, ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2025/26, amakipe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere yemerewe kwifashisha abanyamahanga umunani mu bakinnyi babanza mu kibuga.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, FERWAFA yavuze ko ku wa 8 Nzeri 2025 hateranye inama ya Komite Nyobozi yayo igafata ibyemezo bigamije guteza imbere no kunoza imiyoborere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo (Rwanda Premier League).
Yavuze ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2025/26, umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemererwa kujya ku rupapuro rw’umukino utagomba kurenga umunani ndetse "nta mubare ntarengwa w’abanyamahanga bashobora kujya mu kibuga".
Ubusanzwe, amakipe yashoboraga gushyira abanyamahanga 10 ku rupapuro rw’umukino, ariko abahurira mu kibuga ntibarenge batandatu.
FERWAFA yavuze ko kandi hagiye kujyaho ikiguzi cyo kwandikisha abakinnyi b’abanyamahanga, aho guhera mu isoko ry’igura n’igurisha ritaha (muri Mutarama), kwandikisha umukinnyi w’umunyamahanga bizajya bikorwa ku giciro cya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ubusanzwe, kwandikisha abakinnyi n’abatoza bungirije byari 5000 Frw kuri buri umwe, umutoza mukuru w’Umunyarwanda ni ibihumbi 100 Frw naho umutoza w’umunyamahanga ni ibihumbi 500 Frw.
Yatangaje kandi ko guhera mu mwaka w’imikino wa 2026/27, buri kipe izasabwa kugira nibura abakinnyi batatu b’Abanyarwanda bari munsi y’imyaka 21 ku rupapuro rw’umukino.
Ku bijyanye no kwinjira ku kibuga, FERWAFA yavuze ko inshingano zo kugurisha amatike ku mikino ya Premier league zihabwa Rwanda Premier League.
Yongeyeho ko izakorana na Rwanda Premier League mu kugena no kwemeza uburyo inyungu zizajya zisaranganywa hagati y’impande zose bireba.
Shampiyona ya 2025/26 izatangira ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025.
/B_ART_COM>