Ikipe ya Grenada yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu ya Grenada yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu kabiri, tariki 31 Werurwe 2026, ni bwo iyi kipe yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Iyi kipe yari igizwe n’abakinnyi n’abatoza n’abandi baje bayiherekeje i Kigali muri Fifa Series 2026, yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse inasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026, Grenada iri i Kigali mu irushanwa rya gishuti ryazahuzaga ibihugu umunani, FIFA Series 2026, ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA). Ni irushanwa ryegukanywe n’u Rwanda rutsinze Estonia 2-0.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo