Igitego cyo hanze cyafashije Heroes FC kujya mu cyiciro cya mbere, imbaga y’ab’i Ngoma itahana agahinda (AMAFOTO)

Ikipe ya Heroes FC yakatishije itike yo kwerekeza mu cyiciro cya mbere isezereye Etoile de l’Est bitewe n’igitego cyo hanze yayitsindiye mu mukino wo kwishyura wa 1/2 wabereye mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019.

Umukino ubanza Heroes yari yabashije gutsinda 2-0 mu mukino wabereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Muri uyu mukino wo kwishyura , Etoile de l’Est yatsinze 3-1 ariko igitego cyo hanze Heroes yinjije muri uyu mukino kiyihesha kwerekeza ku mukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri ndetse no kwerekeza bidasubirwaho mu cyiciro cya mbere cy’umwaka utaha w’imikino.

habura iminota itanu gusa ngo igice cya mbere kirangire Ngabitsinze wavuye mu ikipe ya Gicumbi FC yateye umupira neza (Free Kick) usanga Bugingo Jean Pierre wari uhagaze mu rubuga rw’amahina aboneza mu izamu n’umutwe ku munota wa 40 w’umukino. Igice cyarangiye bikiri 1-0.

Harerimana Jean Claude yatsindiye Etoile igitego cya kabiri ku munota wa 50. Kuwa 60 nibwo Heroes yabonye igitego gitsinzwe na Uwiduhaye Aboubakar wari watsinze ibitego bibiri bya Heroes ku mukino wa mbere wabereye ku kibuga cya Kicukiro i Kigali.

Harerimana Jean Claude bakunda kwita Kamoso yatsinze igitego cya 3 cya Etoile de l’Est cya Penaliti ku munota wa 79 ari nako umukino warangiye muri rusange.

Mu wundi mukino wa 1/2, ikipe ya Gasogi United nayo yageze mu cyiciro cya mbere nyuma yo kunganyiriza 1-1 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo na Sorwathe FC. Mu mukino ubanza, Gasogi United yari yatsinze 1-0 i Kinihira ari nacyo cyayihesheje kujya mu cyiciro cya mbere no kuzakina umukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu mukino izahuramo na Heroes FC tariki 27 Nyakanga 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo nyuma y’umukino w’umwanya wa 3 uzahuza Etoile de l’Est na Sorwathe FC.

Ikipe izegukana igikombe izahabwa igikombe na Miliyoni eshatu (3.000.000 FRW). Iya kabiri izahabwa Miliyoni n’igice mu gihe iya gatatu izahabwa 500.000 FRW.

Gasogi United na Heroes FC zizasimbura mu cyiciro cya mbere Amagaju FC na Kirehe FC zamaze kumamuka mu cyiciro cya kabiri.

Biteganyijwe ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki 13 Nzeli 2019.


Uko imikino yo kwishyura ya 1/2 yagenze

Etoile de l’est FC 3-1 Heroes FC (Agg. 3-3)
Gasogi United 1-1 Sorwathe FC (Agg. 2-1)

Kuwa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2019

Guhatanira umwanya wa 3

Sorwathe FC vs Etoile de l’est FC (Stade de Kigali, 13:00)

Umukino wa nyuma

Heroes FC vs Gasogi United (Stade de Kigali, 15:30)

11 Heroes yabanje mu kibuga

11 Etoile FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi bakina mu cyiciro cya mbere bazamukiye muri Heroes bari bayiherekeje muri uyu mukino w’amateka

Ababyeyi b’abana bakina muri Heroes bari baje kubatera ingabo mu bitugu

Etoile yari yabashije kwishyura ibitego yari yatsinzwe

Abafana ibihumbi bari baje kureba ko ikipe yabo yazamuka mu cyiciro cya mbere mu myaka isaga 20 bamaze babitegereje

Etoile yari yabashije kwishyura ibitego 2 inarenzaho 1 ikurwamo n’icyo yatsindiwe iwayo

Umutoza wa Heroes FC aganiriza abakinnyi be

Mu karuhuko, Perezida wa Heroes FC yasabye abakinnyi be gutuza bagakina umukino basanganywe, bagakurikiza inama z’umutoza aho gushyirwaho igitutu n’abafana ibihumbi bari ku kibuga cya Etoile

Ku ruhande , Muhoza Jean Paul utoza Etoile de l’Est na we yahaga amabwiriza abasore be

Elia, umunyamabanga wa Etoile

Hagati hari Kanamugire Fidele, Perezida wa Heroes FC naho i buryo hari Maj. Gen. Mubarak Muganga Ushinzwe ingabo mu burasirazuba no mu mujyi wa Kigali akaba na Visi Perezida wa APR FC

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred na Mayor w’Akarere ka Ngoma bakurikiye uyu mukino wari ufite byinshi uvuze ku Ntara muri rusange ndetse n’Akarere by’umwihariko

Igitego cya 3 Etoile yagitsinze kuri Penaliti

Haringingo Francis watangiye akazi muri Police FC yakurikiye uyu mukino

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo