Habaye icyuho mu gucunga umutungo wa Rayon Sports ?

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020, bamwe mu bahoze bayobora Rayon Sports barimo Paul Muvunyi, Gacinya Chance Denis ndetse na Muhirwa Freddy, bagiranye ikiganiro na Radio 10 basobanura bimwe mu byagiye bibavugwaho harimo ibyerekeranye n’imicungire y’umutungo.

Hari mu kiganiro 10 Sports cya Radio 10 cyahimbwe ’Urukiko’ rwa Sports. Ni ikiganiro cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020 cyari cyatumiwemo Muvunyi Paul na Gacinya Chance Denis bahoze bayobora iyi kipe mu bihe bitandukanye. Cyarimo kandi na Muhirwa Frederic bita Maitre Freddy wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports mu bihe bitandukanye.

Ni ikiganiro cyavugiwemo ingingo zinyuranye ariko imicungire y’umutungo wa Rayon Sports mu gihe Muvunyi Paul yari Perezida w’ikipe, yungirijwe na Muhirwa Freddy.

Amafaranga ya Bonanza atarashyizwe kuri konti y’ikipe

Tariki 25 Kanama 2018 nibwo Rayon Sports yasinye amasezerano y’ubufatanye na kompanyi y’Abashinwa yitwa Bonanza Trading Company Ltd isanzwe ikora ibijyanye n’ imikino y’amahirwe ’ Gaming’ ndetse no gucukura amabuye y’agaciro.

Uyu mufatanyabikorwa yagombaga kujya aha Rayon Sports miliyoni 5 FRW ku kwezi mu gihe cy’imyaka 2. Icyo gihe , Rayon Sports yahise yishyurwa Miliyoni 25 (z’amezi 5 y’ibanze).

.

Mu kiganiro, umunyamakuru Taifa Bruno yifuje kumenya impamvu ngo izo Miliyoni zakiriwe mu ntoki zahise zijyanwa na Perezida w’ikipe, Paul Muvunyi aho gushyirwa kuri konti y’ikipe.

Ni ikibazo cyahise gisubizwa na Muhirwa Freddy wari Visi Perezida wa Muvunyi Paul.

Freddy yavuze ko icyo ari ikibazo ngo gikunda kugaruka ariko anabihuza kuba ngo ari amakuru y’umuryango aba yasohotse.

Freddy yagize ati " Mugize neza kuba mubajije icyo kibazo kuko ni ikibazo kijya gikunda kugaruka. Ubundi nkuko twababwiye , Rayon Sports ni umuryango , ni Famille. Hari ibintu byinshi bikorerwa muri Famille (umuryango) ariko iyo bibaye ngombwa ko hari icyasohotse , habaye fuite d’informations (kugira amakuru asohoka) muri Famille , icyo gihe hari igihe biba ngombwa ko hari icyo tubivugaho."

Freddy yakomeje avuga ko ayo mafaranga ngo yaba yaragiye muri raporo ya ’Saison’ 2017/2018. Yavuze ko andi mafaranga ngo yaje akajya mu yindi ’saison’ ya 2018/2019 ari nayo mpamvu ngo atagaragaye muri Raporo ya ’saison’ yari yabanje kuko ngo sheki ya kabiri bayihawe muri Kamena 2019 ubwo amasezerano yari arangiye.

Asubiza iki kibazo, Paul Muvunyi yagize ati " Ngira ngo ni hahandi tukubwira ko dufite aho tuzasobanurira ibyacu ariko ayo mafaranga yarakiriwe kandi yageze ku ntego y’ibyo yagombaga kugeraho , ntabwo ari aha rero twasobanurira n’ibyo yakoze , ariko birahari byarakozwe."

Amafaranga yaguzwe Rwatubyaye Abdul niyo yatumye umubitsi yegura

Ikindi kibazo Komite yari iyobowe na Muvunyi Paul yabajijwe ni icy’amafaranga ibihumbi mirongo itanu by’amadorali ya Amerika (50.000 $) yaguzwe Rwatubyaye Abdul na Sporting Kansas City yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera za Mutarama ariko akagabanwa n’abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports.

Taifa yabajije Muhirwa Freddy impamvu hari 11.392 $ yabikuje ku giti cye tariki 19 Werurwe 2019, andi ngo 20.000 $ agatwarwa na Paul Muvunyi.

Freddy yagize ati " Muby’ukuri nibyo nahoze nkubwira , buriya Rayon Sports, kimwe mu bintu biyizanira amafaranga , harimo no kugurisha abakinnyi. Burya iyo urangije ’Saison’ utagurishije abakinnyi, uba uri mu bahomba. Rero nicyo navugaga, rimwe na rimwe hari igihe informations (amakuru) zisohoka, ariko bikanantangaza ko iyo turi mu nteko rusange nkibyo bibazo ntabyo twumvise..."

Yunzemo ati "…iyo dutanze raporo y’umutungo, iyo hagaragayemo ikosa bararitubaza. Rero uwo mukinnyi yaragurishije kandi n’ibintu ayo mafaranga yagiye akoreshwa birahari ariko nibaza ko iyo umuntu abajije ngo amafaranga yarinjiye, akwiye kubaza ngo ese ayasohotse byo byagenze gute ? Kuko nka Rwatubyaye, amafaranga ye aza , iyo baza kuba abandi, bari kureba bati ese twamaze igihe kingana iki dusohoka tujya hanze…."

Freddy yakomeje asobanura ko ayo mafaranga ngo yaba yarakoreshejwe mu ngendo z’indege Rayon Sports yagiye ikora gusa ntiyabasha gusobanura impamvu hari ayo yafashe ku giti cye aho kugumishwa kuri konti y’ikipe. Gusa yongeyeho ko biramutse bibaye ngombwa ko atumizwa mu nteko rusange ngo asobanure iby’ayo mafaranga, ngo yiteguye kuzajya kubisobanura.

Ati " Ubundi nkabo bantu bavuga ngo Freddy yakuyeho, muri Rayon Sports ntushobora gukuraho. Hari abantu baba bafite ububasha bwo gusinya. Ntabwo Freddy ashobora gusinya kuri sheki ye.”

Amakuru yizewe Rwandamagazine.com yamenye ni uko iki kibazo cy’amafaranga ya Rwatubyaye cyabaye intandaro yo kwegura k’uwari umubitsi wa Rayon Sports icyo gihe, Muhire Jean Paul .

Nsekera Muhire Jean Paul (ubu ni visi perezida wa Rayon Sports) wari umubitsi wa Rayon Sports yeguye tariki 25 Werurwe 2019, yandika mu ibaruwa ko ari impamvu ze bwite zabimuteye.

Uwaduhaye amakuru yadutangarije ko ngo kwegura kwa Muhire byatewe n’uko yagiye kubona abona amafaranga ari gukurwa kuri konti atabimenyeshejwe.

Ati " Kiriya gihe amafaranga ya Rwatubyaye aza, Muhire yagiye kubona abona amafaranga ari gukurwaho atabimenyeshejwe ndetse hakoreshejwe akandi gatabo ko kubikuza k’amadorali nyamara ako yari afite katararangira kuko hari hamaze gukoreshwa akandi mu ibanga."

Uwaduhaye amakuru yakomeje agira ati " Yarabibajije ntibamuha igisubizo gifatika, ahitamo kwegura kuko ngo yabonaga ko hari ibyazajya bikorwa atabigizemo uruhare kandi ariwe mubitsi , abanyamuryango bakazabimubaza akabiburira igisobanuro."

Amafaranga yinjiye ku kibuga adahura n’ayo muri Raporo

Ikindi kibazo cyabajijwe ku buryo umutungo wa Rayon Sports wari ucunzwe ni amafaranga yamurikiwe inteko rusange adahura n’ayishyujwe ku kibuga.

Muri Raporo y’umutungo wa Rayon Sports yagaragajwe mu nama y’inteko rusange yabaye tariki 17 Nyakanga 2019 mu Bugesera, hagaragajwe ko Rayon Sports yinjije Miliyoni zizaga gato Mirongo inani (80.635.320 FRW).

Ubucukumbuzi bwakozwe n’umunyamakuru Taifa wa Radio 10 yifashishije kompanyi ya centrika yishyuza kuri za Stade, bwagaragaje ko hinjiye Miliyoni 198 FRW (198.229.080 FRW). Taifa yifuje kumenya impamvu harimo ikinyuranyo cy’asaga Miliyoni 117 (117.593.760).

Mu gusubiza iki kibazo, Freddy yahakanye ko Rayon Sports itakwinjiza Miliyoni 80 FRW ariko anirinda kugira byinshi avuga kuri icyo kinyuranyo cyagaragajwe n’umunyamakuru.

Yagize ati " Ntabwo Rayon Sports ishobora kwinjiza Miliyoni 80 FRW. Ntabwo ubwo yaba ari Rayon Sports, yaba yabaye indi kipe. Ayo ni make cyane. Ntabwo iki kintu ndimo kucyumva...niyo mpamvu , muby’ukuri , abantu kenshi twabashishirije kugira ngo bajye bajya muri fan clubs kugira ngo mu gihe twakoze inteko rusange, bagire ababahagararira. Njye numva ko ibi ari nk’amakuru bakura dans les coulisses. Umuntu akabifira mu kazi, akaza akabitubwira, ariko habaye precision(kurasa ku ntego neza) nziza..."

Kuki hagaragajwe amafaranga make kuyagurishije abakinnyi ?

Muri Saison 2018/2019 Rayon Sports yagurishije abakinnyi barimo Mugabo Gabriel waguzwe 15.000 by’amadorali ya Amerika, Muhire Kevin agurishwa 20.000 $, Hussein Tshabalala agurishwa 15.000 $, Ismaila Diarra 20.000 $ , Rwatubyaye Abdul agurwa 50.000 $ na Bimenyimana Bon Fils Caleb waguzwe 20.0000 $. Muri Raporo ya tariki 14 Nyakanga 2019, hagaragajwe ko abakinnyi bagurishijwe binjirije Rayon Sports 65.000 $ mu gihe igiteranyo kigaragaza ko ari 140.000$.

Mu gusubiza iki kibazo, Freddy yasobanuye ko hari amafaranga abantu babara ko yinjiye yose muri Rayon Sports nyamara atariko bimeze. Yatanze urugero kuri Mugabo Gabriel ngo wari usigaje amezi make ngo asoze amasezerano , akabasaba ko yagendera ubuntu.

Freddy yagize ati " Nk’umuntu witwa Gaby (Mugabo Gabriel), nta faranga baduhaye. Gaby yari asigaje niba ari amezi atatu cyangwa ane, aca kuri Maitre Zitoni, ati rwose munsabire, turavuga tuti rwose Gaby igendere . Aho shyiraho 0."

" Umuntu witwa Caleb twahuye n’ibibazo, hakazamo ngo Caleb ni uwa Rayon, hakazamo ngo n’uw’ikipe yari yarasinyanye na Gacinya y’i Burundi , bigeze aho birakururana biratinda, nza kubwira Caleb nti njye ngiye kukwisabira ikintu kimwe ni uwuhe mukinnyi wandangira, nibura uzagusimbura, kuko ibyo kwirirwa muri rwaserera nawe biranduhije..."

" Ni bimwe twatangiye tuvuga by’ubumwe bw’aba Rayon ...ntabwo tuba tugiye mu bintu bya audit y’amafaranga , tuba dushaka umunezero. Buriya niwe wandangiye Jules Ulimwengu . Imbaraga nari gushyira kuri Caleb ndazireka nigira kwa Jules ...transfert yavuye i Burundi ndumva ari ibihumbi 3 cyangwa 4 ya Caleb."

Kuri Muhire Kevin, Freddy yasobanuye ko amafaranga yaguzwe bayagabanye na we (Kevin), ‘Manager’ we wamugurishije witwa Eto’o ndetse na centre y’i Gikondo yazamukiyemo.

Ati " Araza ugasanga yari 20.000 $ ariko ayinjiye muri Rayon Sports ntiyarenze n’ibihumbi bitanu. Erega abantu ntibakwiriye kubaza ngo ese amafaranga yarinjiye , babaze , anasohoka, ava he ?"

’Amafaranga yavaga ku kibuga ajyanwa kwa Freddy’

Ikindi kibazo cyabajijwe muri iki kiganiro ni ikijyanye n’amafaranga yavaga ku kibuga ku mikino Rayon Sports yabaga yakiriye, agahita ajyanwa kwa Muhirwa Freddy, atanyujijwe kuri konti ya Rayon Sports.

Urugero umunyamakuru yatanze ni Miliyoni 19 FRW (19.978.000 FRW), yakuwe ku kibuga ku mukino Rayon Sports yari yakirimo APR (umukino wari wabonetseho asaga Miliyoni 50 FRW), agahabwa Kamayirese Jean Damour bitegetswe na Freddy ngo ayamushyire ku kazi ke (Freddy).

Andi ni Miliyoni 5 (5.810.000 FRW) yavuye ku mukino wa Kiyovu SC, Freddy yategetse ko ahabwa umukobwa witwa Ange Claudine Musabende akayamushyira iwe, Miliyoni 3 zavuye ku mukino wa AS Kigali, Miliyoni 9 FRW yavuye ku mukino wa Marines FC...Ayo yose n’andi anyuranye ngo yahitaga ajyanwa kwa Freddy. Ni nyuma y’uko Muhire Jean Paul wari umubitsi yari yaramaze kwegura (nkuko twabigarutseho hejuru).

Mu gusubiza iki kibazo, Freddy yahereye ku mukino wa APR FC avuga ko ngo amafaranga yakuwe ku mukino yari ayo kwishyura abantu bari babafashije kuwutegura. Yavuze ko izo Miliyoni 19 FRW, mbere yo gusohoka, zari zabanje gusinyirwa na Muvunyi ndetse na we ubwe (Freddy). Yavuze ko mubo bayishyuyemo harimo Sadate Munyakazi, Twagirayezu Thadee, Kamayirese Jean D’Amour ndetse n’uwitwa Claude.

Ku byerekeye amafaranga yavuye ku mukino wa Marines FC, Freddy yasobanuye ko yifashishijwe mu kwishyura umushahara w’ukwezi kwa Kamena 2019 ari nako kwa nyuma ngo bishyuye bakiri ku bayobozi.

Nyuma yaho nibwo Gacinya yatanze ubwunganizi, avuga ko raporo z’amafaranga nkay’ikipe nka Rayon Sports ngo zitari zikwiriye kugera hanze (kuri Radio). Yavuze ko mwene ibintu nk’ibyo bifite aho biganirirwa bityo ko kuba bikomeje kujya hanze bitesha agaciro izina rya Rayon Sports.

Yagize ati " Mureke twubahe izina Rayon Sports. Hari urwego Rayon Sports yari imaze kugeraho ahubwo nunze mu rya Perezida Muvunyi, dukeneye kongera kuganiraho ahantu hagarinirwaga ibibazo byacu kugira ngo turebe ko Rayon Sports idafite ikibazo. "

Muhirwa Frederic bita Maitre Freddy wabaye Visi Perezida wa Rayon Sports mu bihe bitandukanye niwe wakunze gusubiza ibibazo by’umutungo

Paul Muvunyi , Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports....nicyo kiganiro cyo muri Studio za Radio yari yitabiriye

Sam Karenzi niwe wayoboye iki kiganiro

Kalisa Bruno Taifa niwe wakoze ubucukumbuzi ku ikoreshwa ry’umutungo wa Rayon Sports muri manda 2 Paul Muvunyi na Freddy bayoboye Rayon Sports

Gacinya wigeze kuyobora Rayon Sports na we yari muri iki kiganiro

Amafoto: Radio 10

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo