Ibyihariye kuri Shampiyona ya Volleyball itangira mu mpera z’iki cyumweru

Mu mpera z’iki cyumweru, guhera ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ukwakira 2022, i Gisagara n’i Huye haratangirira Shampiyona ya Volleyball y’umwaka w’imikino wa 2022/23.

Ni Shampiyona igiye kuba mu buryo bwa “Ligue” bumeze nk’ubuheruka gukinwamo irushanwa ryari ryateguwe na Forzza Bet byarangiye ribazwe nka Shampiyona ya 2021/22.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) i Remera kuri uyu wa Kane, Perezida waryo, Ngarambe Raphaël, yemeje ko Shampiyona izakinwa mu buryo bwa “Ligue” (amakipe yose akinira hamwe mu bice bitandukanye).

Yakomeje avuga ko gukina muri ubu buryo bizafasha kuzamura urwego rw’abayikina binyuze mu kubona imikino myinshi.

Ati “Kuri uyu wa Gatandatu turatangirira i Gisagara na Huye, murabizi dukora Shampiyona mu buryo bwa ‘Ligue’, impamvu zabyo ni uko mu mpera z’icyumweru twagira imikino myinshi. Twasanze biriya by’imikino ibanza n’iyo kwishyura hari abakinnyi badakina. Ariko iyi ‘Ligue’ imeze nk’irushanwa ryo mu mpera z’icyumweru, urangiza ‘weekend’ umukinnyi akinnye imikino nk’umunani.”

Yongeyeho ati “Ikindi twifuza twari twavuzeho n’ubushize, nta weekend nyishi dushaka gusimbuka. Iyo ukina cyane abakinnyi baba bahagaze neza, baramenyereye."

Yavuze kandi ko Shampiyona itatinze gutangira kubera ko hari imyiteguro myinshi irimo kubanza gusoza umwiherero wahuje abakiri bato bagera kuri 72 muri Christ Roi, imikino ihuza amashuri na FEASSSA.

Ati “Nk’uko mubizi hari amakipe yagiye mu irushanwa Nyafurika rihuza ayabaye aya mbere iwayo, hari Ikipe y’Igihugu yitabiriye irushanwa ry’abato, kandi twashakaga no gutangira Shampiyona twasoje umwiherero w’abato [waberaga muri Christ Roi] kandi na bo harimo abakina Shampiyona.”

Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël na Visi Perezida wa Mbere, Nsabimana Eric ’Machine’ mu kiganiro n’abanyamakuru

FRVB iteganya ko muri Mutarama 2023 haba hatangiye undi mwaka w’imikino ndetse mu gihe hazaba hari gukinwa Shampiyona itangira mu mpera z’iki cyumweru, nabwo hari andi marushanwa azaba nk’uko byakomeje kugarukwaho na Ngarambe Raphaël.

Ati “Turateganya ko mu kwa 12 twaba dusoje uyu mwaka w’imikino, mu kwa Mbere tugatangira undi mwaka w’imikino niba ntabizangiza gahunda. Ariko hagati aho hazaba hari n’andi marushanwa nka Tax Payers Tournament, Carre d’AS, ibyo byose birahari twarabiteguye kandi turizera ko bizagenda neza.”

Gisagara VC mu bagabo na APR WVC mu bagore ni zo zatwaye Shampiyona iheruka.

Amwe mu makipe azakina Shampiyona ya 2022/23 mu bagabo n’abagore….

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi, kuri ubu amakipe arindwi y’abagabo arimo Gisagara VC, REG VC, APR VC, IPRC Ngoma VC, IPRC Musanze VC, Kirehe VC na KVC ni yo yamaze kwiyandikisha.

Mu bagore, ayiyandikishije ni APR, RRA, Ruhango, IPRC Kigali, IPRC Huye na Ste Bernadette- Kamonyi.

Visi Perezida wa Mbere wa FRVB, Nsabimana Eric ‘Machine’, yavuze ko kugeza ubu hataremezwa ahantu hose imikino izabera kubera ibibazo by’ibibuga ndetse bazagerageza kujya bubahiriza igihe imikino ibera mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Ati “Murabizi ko ibibuga byinshi twagiraga bisakaye [nka Petit Stade na Gymnase ya NPC] birimo bisanwa, gusa turatekereza no kujyana Ligue ahandi hantu.”

Visi Perezida wa Mbere wa FRVB, Nsabimana Eric ’Machine’ agaruka ku buryo Shampiyona izakinwamo

Agaruka ku mubare w’amakipe azakina Shampiyona ukiri hasi mu byiciro byombi n’ibyavuzwe ko Police VC izitabira muri ibyo byiciro, Nsabimana yavuze ko hari amakipe bategereje ko yiyandikisha.

Ati “Byaba byiza natwe ni byo twifuza ko amakipe yaba menshi. Ni yo mpamvu duhaguruka tukajya gusura ibigo runaka, tugakora ubuvugizi kugira ngo abe yakwiyongera kuko ni bwo Shampiyona ikomera n’Ikipe y’Igihugu igakomera.”

Yakomeje agira ati “Twirinze kubabwira amakipe, ni byo hari amakipe yemejwe mu Nteko Rusange, yasabye ko ashaka kuza muri uyu mwaka w’imikino. Ikipe irasaba ariko tugategereza ko yiyandikisha. Ntabwo rero twavuga ngo ikipe runaka yamaze kwiyandikisha itarabyemeza. Turacyategereje ko abyemeza.”

FRVB yashimangiye ko muri uyu mwaka w’imikino hashyizweho amategeko asobanutse ku makipe yikuye mu irushanwa cyangwa yanze gukina imikino aho azajya afatirwa ibihano.

Nsabimana yagize ati “Ntabwo ari ibihano byoroheje. Twazamuye n’amafaranga atangwa ku ikarita ihabwa umukinnyi kugira ngo tuzamure ikinyabupfura cy’amakipe n’abakinnyi.”

Umuryango wa Volleyball wafatanyije mu gihe FRVB yari yarahagaritswe na FIVB

Perezida wa FRVB yashimiye abafatanyabikorwa n’abaterankunga babanye n’iri Shyirahamwe mu gihe ryari mu bihano barimo Forzza Bet Rwanda na Mukamira Dairy Ltd.

Ati “Ni abantu bo gushima. Tunashima ko bemeye ko tuzakomeza gukorana muri uyu mwaka w’imikino uje, ariko tukanashima cyane n’abanyamuryango; amakipe, abafana n’abandi.”

Nubwo FRVB yahagaritswe amezi atandatu guhera muri Nzeri 2021, umukino wa Volleyball wagize umusaruro mwiza mu mezi 12 ashize.

Gisagara VC yitabiriye Shampiyona Nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, itahana umwanya wa gatatu.

APR WVC na RRA zitabiriye irushanwa nk’iryo zitahana umwanya wa gatandatu n’uwa munani mu gihe Gatsinzi Venuste na Ntagengwa Olivier bitabiriye “Commonwealth Games” zabereye i Birmingham batahana umwanya wa kane.

Ngarambe yagize ati “Ni umusaruro wabaye mwiza ku bufatanye n’amakipe. Ubufatanye bwerekanye ko busumba byose kandi ibimenyetso birivugira.”

Andi marushanwa yateguwe mu mezi ashize arimo Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Memorial Kayumba, Memoriale Rutsindura n’indi mikino itandukanye.

Ngarambe Raphaël yashimye umusaruro wagezweho ku bufutanye bw’abagize umuryango wa Vollyeball

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki kiganiro kigaruka ku itangira rya Shampiyona

Gisagara VC ni yo ifite igikombe giheruka mu bagabo

APR yatwaye igikombe mu bagore

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo