Rutahizamu w’Umunye-Congo Héritier Luvumbu Nzinga yamaze gusinyira Rayon Sports mu rwego rwo kuzayifasha muri shampiyona y’uyu mwaka izatangira tariki 1 Gicurasi 2021.
Mu gihe hitegurwa itangira rya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2020/21, amakipe yose yemerewe kongeramo abakinnyi bashya mu gihe cy’ibyumweru bibiri bizarangira tariki ya 29 Mata 2021.
Hertier Luvumbu yasinye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021.Yasinyishijwe na Perezida wayo Uwayezu Jean Fidele. Hari kandi Visi Perezida wa mbere, Jacques Kayisire na Visi Perezida wa kabiri, Ngoga Roger.
Luvumbu yari kumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2016 mu Rwanda .Muri 2013 yakiniye AS Lojolu yo muri Congo, ayivamo ajya muri AS Vita Club. Muri 2017- 2019 yakinnye muri Royale Union Saint Gilloise yo mu Bubiligi. Yayivuyemo ajyamuri AS FAR yo muri Maroc. Yaherukaga muri Youssoufia Berrechid yo muri Maroc.
Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.
Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa Gatatu mu gihe ishobora gukina na Police FC undi mukino wa gicuti ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021.
/B_ART_COM>