Ikipe y’umukino w’intoki, Volleyball y’Abarinda umutekano wa Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu ’Republican Guard Rwanda’ (RG) yegukanye igikombe cy’uyu mwaka itsinze Task Force Division seti 3-1 mu mukino wa nyuma mu irushanwa rya gisirikare ry’igikombe cy’Intwari.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026, ubera muri Engeneer Command ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.
Muri 1/2, RG yari yakuyemo Nasho naho Task Force isezerera RMA Gako.
Seti ya mbere Rep. Guard yayitsinze ku manota 25 kuri 13 ya Task Force. Seti ya kabiri Task Force iyitsinda kuri 25 kuri 15 ya Rep. Guard. Seti ya gatatu, Rep. Guard yayitsinze kuri 25 kuri 19 ya Task Force naho Seti ya kane Rep. Guard iyitsinda kuri 25 kuri 18 ya Task Force.
Rep. Guard Rwanda izashyikirizwa igikombe yegukanye nyuma y’umukino wa nyuma w’umupira w’amaguru uzahuza Rep. Guard Rwanda na Special Force kuri Kigali Pele Stadium tariki 31 Mutarama 2026.
























































































/B_ART_COM>