Grassroot Festival-Kigali: Ijabo ryawe Rwanda yahaye amarerero 40 imipira 330, FERWAFA yizeza ubufatanye

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Mugisha Richard, yatangaje ko hatangiye gahunda yo kongerera abatoza ubumenyi, no kuvanaho imbogamizi zirimo iz’ibikoresho mu rwego rwo gushyigikira iterambere ry’umupira ushingiye ku bakiri bato, by’umwihariko haherewe ku bari mu marerero azwi.

Ibi yabigarutse ku wa Gatandatu tariki 6 Kamena ubwo yari yitabiriye ibikorwa byiswe “Grassroot Festival 2026” byateguwe n’Ihuriro ry’Amarerero yigisha Abakiri bato gukina Umupira w’Amaguru mu Rwanda “Ijabo Ryawe Rwanda”.

Ni ibikorwa bigamije gukundisha abakiri bato umupira w’amaguru, bikaba byatangirijwe muri League ya Gatanu y’Umujyi wa Kigali, byitabirwa n’abana barenga 700 bari hagati y’imyaka itandatu na 16 baturutse mu marerero arenga 40, bari bahuriye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis Rouge.

Perezida wa Ijabo ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdan yasobanuye ko “Iki gikorwa cyari kigamije gukundisha abana umupira w’amaguru ndetse no gushyigikira za mpano zabo, bwa burere tubaha,…na rya terambere tubifuriza. Tubashishikariza kwirinda ibiyobyabwenge kugira ku ngo babashe kugera ku ntego zabo.”

Ibi bibaye mu gihe hari hakiri urujijo ku itegeko ryatangiye gukurikizwa kuva muri 2024 ritorwa, rigena indezo umwana warerewe mu irerero runaka ahabwa ndetse n’abamwitayeho bakabishimirwa.

Sheikh Habimana Hamdan yavuze ko “Ubu amarerero yose abarizwa mu Ihuriro rya Ijabo ryawe Rwanda afite iryo tegeko. Ni ukuvuga ngo ikipe itwaye umwana, iyo ari iyo mu cyiciro cya kabiri yishyura miliyoni ebyiri, naho iyo ari iyo mu cyiciro cya mbere igatanga miliyoni eshanu.”

Yongeyeho ko “Mbere byari ukumvikana bagaha irerero ibihumbi 500 gusa cyangwa se umubyeyi akaba yakihakana irerero, ariko ubungubu ari irerero rirayahabwa, noneho hagasigara 60% ahabwa umwana n’umubyeyi.”

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard, yashimiye Ijabo ryawe Rwanda ku bw’iyi gahunda.Yikije no ku kazi gakomeye abatoza bakora. Ati “Kurera umwana w’imyaka itanu akina umupira, ntabwo wabitandukanye no kurera umwana wawe mu rugo akora n’ibindi. Biragoye! Ushobora kumubwira uti ‘Kora iki’, akikorera ibye.”

Yanashimangiye ko ubu hashyizwe imbaraga mu kuzamurira abatoza ubumenyi. Ati “Ndabizi ntabwo byakorwaga mu buryo buzwi neza bwagenwe, ariko ubu turi kubyubaka ku buryo twizera ko mu minsi iri imbere, umwana wacu icyo yiga cy’ibanze hano muri Kigali, nibura n’uw’i Rubavu akwiriye kuba ari cyo na we yiga.”

Bwana Mugisha Richard kandi yavuze ko FERWAFA izakomeza kuba hafi Ijabo ryawe Rwanda kimwe n’abandi bose bashyize imbere iterambere rya ruhago y’abato.

Ati “Nka FERWAFA tuzabashyigikira: ari mu buryo bw’ibikoresho, mu nama, cyangwa mu nkunga y’amafaranga aho bishoboka. Nka FERWAFA dukora ibintu byinshi ariko turabona ko dukwiriye guhindura uburyo dukoramo imyubakire y’umupira bihereye mu bato.”

Turagira ngo dushyire imbaraga mu bigo nk’ibi bidufasha gukora ibikorwa by’imyaka myinshi byo kuzamura impano z’abakiri bato, kugira ngo nibura abana bacu bazage kugera mu cyiciro cya kabiri n’icya mbere bafite iby’ibanze, ibindi ari akazi k’abatoza bazaba babatoza.”

Biteganyijwe ko tariki 20 Kamena 2026, ibikorwa bya Grassroot Festival 2026 bizakomereza i Rubavu muri League ya Mbere ari yo y’i Burengerazuba. Kugera ubu, mu Rwanda hose habarurwa amarero 223 akorana na Ijabo ryawe Rwanda.

Ni ibikorwa bigamije gukundisha abakiri bato umupira w’amaguru, bikaba byatangirijwe muri League ya Gatanu y’Umujyi wa Kigali, byitabirwa n’abana barenga 700 bari hagati y’imyaka itandatu na 16 baturutse mu marerero arenga 40, bari bahuriye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Tapis Rouge

Perezida wa Ijabo ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdan yasobanuye ko “Iki gikorwa cyari kigamije gukundisha abana umupira w’amaguru ndetse no gushyigikira za mpano zabo

Sheikh Habimana Hamdan yavuze ko “Ubu amarerero yose abarizwa mu Ihuriro rya Ijabo ryawe Rwanda afite itegeko rivuga ko ikipe itwaye umwana, iyo ari iyo mu cyiciro cya kabiri yishyura miliyoni ebyiri, naho iyo ari iyo mu cyiciro cya mbere igatanga miliyoni eshanu

Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike muri FERWAFA, Mugisha Richard, yashimiye Ijabo ryawe Rwanda ku bw’iyi gahunda

PHOTO:KENZO

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo