Gakenke:Gikundiro Forever yasuye urwibutso inagabira inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2026 abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Gikundiro Forever bagabiye inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukangendo Sofia wo Kagali ka Rwinkuba, Umurenge wa Rushashi, mu Karere ka Gakenke.

Iki gikorwa cyabimburiwe no kwifatanya n’abaturage gukora umuganda.

Nyuma y’umuganda, Gikundiro Forever yagabiye inka Sofia Mukangendo. Sofia yashimiye cyane abagize Gikundiro Forever, avuga ko igikorwa bamukoreye atazakibagirwa.

Nshimyumuremyi Augustin , umuyobozi wungirije muri Gikundiro Forever yavuze ko iki gikorwa kiri mu nshingano z’uyu muryango zo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimangira ko ubumuntu n’ubufatanye ari indangagaciro zikwiye kuranga buri Munyarwanda.

Nyuma y’ibi bikorwa, abanyamuryango ba Gikundiro Forever banasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu Murenge wa Muhondo, mu Karere ka Gakenke, babwirwa amateka , biha umuhigo wo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Gikundiro Forever yashinzwe muri 2013, iba fan club ya mbere ya Rayon Sports yashinzwe.

Yashinzwe tariki 12 Gashyantare 2013, ishingirwa kuri groupe ya whatsApp n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya Mudende, bafite intego yo kugarura morale mu bafana ba Rayon Sports ndetse no kubagarura ku kibuga kuko icyo gihe bari batangiye gucika intege kubera ikipe yabo ititwaraga neza.

Niyo Fan Club yazanye uburyo bw’imifanire bugezweho ari nako bakora udushya dutandukanye mu mifanire ndetse bagiye babihererwa ibihembo bitanduka. Gikundiro Forver ninayo yazanye gahunda yo kuririmba indirimbo yubahiriza ikipe ya Rayon Sports bita ’Rayon ni wowe dukunda’.

Uretse gufana, banakora ibikorwa bitandukanye byo kubaka igihugu harimo gukora umuganda, kwitabira gahunda za leta zitandukanye ndetse gukangurira no gukundisha abanyarwanda gukora Siporo.

Babanje gukorana umuganda n’abaturage

Nshimyumuremyi Augustin , umuyobozi wungirije muri Gikundiro Forever ubwo yari mu muganda bakoranye n’abaturage bo mu murenge wa Rushashi, mu Karere ka Gakenke

Moses, umunyamabanga wa Gikundiro Forever, yahavuye yigishije abaturage baho uko bariramba indirimbo
ya Rayon Sports

Basibuye inzira z’amazi y’umuhanda, baranawuringaniza

Ndacyayisenga Patrick, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rushashi yashimiye cyane abagize Gikundiro Forever

Nshimyumuremyi Augustin , umuyobozi wungirije muri Gikundiro Forever yavuze ko gufana Rayon Sports babikora ariko bakanakora ibikorwa byo kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange

Moses, umunyamabanga wa Gikundiro Forever yahavuye yigishije abaturage baho uko baririmba indirimbo ya Rayon Sports

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo