Gasogi United yatangiye umwiherero (AMAFOTO)

Ikipe ya Gasogi United yatangiye umwiherero izakoreramo imyitozo yo kwitegura ’saison’ ya 2020/2021.

Ni umwiherero uri kubera mu Karere ka Bugesera. Ikipe ya Gasogi United yawutangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020. Bawugiyemo nyuma y’uko iyi kipe yari yapimishije abakinnyi bayo Covid-19 tariki 14 Ukwakira 2020.

Abakinnyi 18 nibo bitabiriye uyu mwiherero. Abandi bakinnyi 6 nka Bola Lobota Emmanuel, Herve Beya Beya, Herron Berrian Scarla, Ndikumana Tresor bari hanze y’u Rwanda bazaza basanga abandi mu mwiherero mu bihe bitandukanye. Iradukunda Bertrand uri mu ikipe y’igihugu, Amavubi na we azasanga abandi mu mwiherero nava mu ikipe y’igihugu.

Gasogi United izatozwa na Cassa Mbungo André yungirijwe na Kirasa Alain, yabaye iya cyenda mu mwaka wa mbere ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu 2019/20.

Uyu mwaka imaze kugura abakinnyi 10 barimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC.

Yaguze kandi Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est, Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel, Mazimpaka André wakiniraga Rayon Sports, Iddy Museremu wavuye muri Le Messager Ngozi yo mu Burundi na Tuyisenge Hakim ‘Dieme’ wavuye muri Etincelles.

Kazindu Guy, Kapiteni wa Gasogi United ubwo yari ageze mu mwiherero

Iddy Museremu bahaye akazina k’Intare y’akanwa Rwabwiga na we ari muri uyu mwiherero

Casa Mbungo Andre ari kumwe n’abasore be mu mwiherero

PHOTO: KABERA Fils Fidele

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo