Gasogi United FC izakoresha asaga Miliyoni 100 FRW

Abanyamuryango b’ikipe ya Gasogi United FC ,bakoze inama y’inteko rusange ya mbere kuva Gasogi United FC yemewe nk’umunyamuryango mushya wa Ferwafa, berekwa ingengo y’imari ikipe izakoresha umwaka utaha.

Iyi nama yabaye ku wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018. Yabereye mu Ijuru rya Gasogi riherereye ku musozi wa Gasogi yitabirwa n’abanyamuryango barenga 50.

Ibyari kumurongo w’ibyigwa ni ugutangaza ingengo y’imari ikipe izakoresha. Abanyamuryango babwiwe ko umwaka utaha w’imikino ikipe ya Gasogi United izakoresha amafaranga ashobora kugera kuri miliyoni 120. Kugeza ubu ikipe ifite miliyoni 40 FRW ashobora kwiyongera nyuma y’indi nama izaba mu kwezi kwa mbere kwa 2019 yo kuvugura ingengo y’imari akikuba nibura 3 kuko kugeza ubu hari abafatanyabikorwa 5 bakiri mu biganiro na Gasogi United.

Umwaka ushize iyi kipe yari yakoresheje agera kuri Miliyoni 70 FRW. Amaco Paints niyo muterankunga kugeza ubu wamaze gutangira gukorana na Gasogi United . Basinyanye amezi 8 iyiha miliyoni 18 FRW.

Hanatowe kandi komite nyobozi nshya y’iyi kipe. Inama y’inteko rusange yatoye 100% Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, Visi perezida wa mbere ushinzwe ubukungu hatorwa Rukundo Gerlo naho vsi perezida wa kabiri ushinzwe amategeko aba Me Bernard Nsanzimana. Hatowe Kandi abashizwe kwamamaza Gasogi United FC barimo umunyamakuru Muramira Francois Regis.

Ikindi cyabaye muri iyi nama ni ukwereka abanyamuryango imyambaro mishya ikipe izakinana umwaka utaha w’imikino igizwe n’umwe wiganjemo ibara rya Orange izajya yambara yakiriye ,n’ indi 2 izajya yambara mu gihe yasohotse.

Umuyobozi wa Gasogi United FC, KNC yabwiye abitabiriye Inama ko bifuza ko ikipe umwaka utaha yaba yazamutse ikazakina icyiciro cya mbere,mu myaka 3 iyi kipe ikazaba ngo itanga byibura 40% by’abakinnyi mu ikipe y’igihugu, mu gihe bifuza ko mu myaka 5 iyi kipe yazaba yaratanze abakinnyi nibura 3 mu mashampiyona akomeye ku isi.

Bamwe mu banyamuryango bitabiriye inteko rusange ya Gasogi United

Uwayoboye amatora

Hagati hari Perezida KNC , abandi ni ba Visi Perezida be

Komite ya Gasogi United

Imyenda Gasogi United izambara muri iyi ’Saison’

Lomami Marcel niwe mutoza mukuru w’iyi kipe ufite inshingano zo kuyizamura mu cyiciro cya mbere kuko umwaka ushize yaviriyemo muri 1/4

Patrick, Team Manager wa Gasogi United

Photo:Fils Kabera

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • NIYOGISUBIZO TITO

    Nibyiza kandi iki yacu iragaragaza akazoza twese hamwe nkabakunzi,abafana,ndetse n’abanyamuryango ba GASOGI UNITED FC tuyitere ingabo mu bitugu kugirango tugere mu kiciro cyambere kandi dutange umusanzu no mu ikipe y’igihugu cyacu murakoze

    - 21/10/2018 - 19:01
  • Tigos

    Mbambona utazibyurimo wumugabo we muribyose uba ukina comedy,wowe ubwawe wenyine uzikura mugakino(kwiyerimina),if you persist!!!bazagucisha bugufi,wangu ikipe ni 2 hano mu Rwagasabo kdi nawurabizi ntibakwemerera nushaka kubitambika uzazima completely kuko ndunva uzanyamashagaga.

    - 21/10/2018 - 20:26
  • Muramira

    @Tito: Urakoze cyane rwose kudushyigikira
    @Tigos: Wowe wiyita TIGOS rwose uko ubifashe sibyo: Gasogi United ntije guhangana n’amakipe isanze, ahubwo ije mu rugamba rwo guhatanira nazo ishema n’ibikombe ndestse no gufasha abafana kwizihirwa haba mu kiciro cya 2 cg icya mbere igamije kwerekezamo umwaka utaha.

    - 22/10/2018 - 13:50
  • Rukundo

    Ndabashimira mwe mwese mukomeje gushyigikira ikipe yacu GASOGI UNITED FC.
    Naho ubundi tuje tuje guteza imbere abana b’abanyarwanda bafite impano kandi ko tuzakomeza guharanira kubaka ibigwi byacu, dufatanyije twese hamwe ntacyatunanira nkabakunzi ba Gasogi united fc.
    @visit our page on facebook: gasogi united fc.

    - 22/10/2018 - 19:20
Tanga Igitekerezo