Gasogi izakirira Rayon Sports muri Stade Amahoro

Ikipe ya Gasogi United izakirira Rayon Sports muri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona uteganyijwe tariki 21 Nzeri 2024.

Amakuru agera kuri Rwandamagazine.com aremeza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024 aribwo Kakooza Nkuriza Charles (KNC) washinze akaba ari n’umuyobozi wa Gasogi United yagiye gusura Stade Amahoro mu rwego rwo gutangira gutegura uwo mukino.

Rayon Sports izasiba umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona yari kuzakiramo APR FC kuko yo izaba iri mu marushanwa mpuzamahanga ya CAF Champions League. Ni umukino na wo byari biteganyijwe ko ubera muri Stade Amahoro.

Mbere y’uko shampiyona isubikwa, Rayon Sports yari imaze kunganya imikino ibiri (na Marine 0-0, n’Amagaju 2-2). Gasogi United yo imaze gutsinda imikino yayo yombi (yatsinze Mukura 1-0 mu mukino wabereye i Huye, itsinda Marine 1-0 kuri Kigali Pele) ikaba ari nayo kugeza ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 6.

Kuri uyu wa Gatanu KNC yasuye Stade Amahoroa azakiriraho Rayon Sports ku munsi wa kane wa Shampiyona

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo