Ganira na INGABIRE Hyacinthe Inyenyeri Itangiye Kwaka Muri Volleyball Nyarwanda- AMAFOTO

Niba ukurikira Volleyball y’u Rwanda, wamenye cyangwa wumvise irushanwa ry’uyu mukino ariko ukinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) ryabereye i Huye mu mwaka wa 2018 aho amakipe 2 yari ahagarariye u Rwanda-Rwanda A na B) yegukanye umwanya wa 2 n’uwa 3. Ingabire Hyacinthe wari muri Rwanda A yahakoze amateka!!!

Ingabire ubu ukinira ikipe y’ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority (RRA) ya volleyball y’abagore (RRA Volleyball Women Club ‘RRA WVC’) amaze ukwezi asinyiye gukinira avuga ko arota kugera kure harenze cyane kuba igihugu cye cyaba icya kabiri mu irushanwa nyafurika. Arifuza kuzaba icyitegererezo ku bana b’abakobwa bihebeye cyangwa bifuza gukina umukino wa volleyball.

Mu gihe bagenzi be bangana babaga bakina mabigibigi n’ikibariko, na we yabaga akina atera ibiro cyangwa agerageza kubuza [block] umupira utewe mu kibuga arimo ariko amaboko ye atanagera kuri za nshundura abakinnyi barenza umupira iyo bakina uyu w’amaboko umugabo witwa Alexandre Lyambabaje yirahirwamo mu Rwanda.

Aganira na Rwandamagazine.com, Ingabire yabwiye umwanditsi w’iyi nkuru ko urugendo rwe rwo gukina Volleyball rwatangiye mu mwaka wa 2015 ubwo yigaga ku ishuri ribanza rya Groupe Scolaire Amizero iwabo mu Karere ka Ruhango. Kugera iwabo mu Murenge wa Nyamagana ukora urugendo rusaga isaha n’igice uvuye i Kigali.

Iby’uko yashoboraga kuzavamo umukinnyi wa volley byatangiye nyuma yo gutoranywa nk’intyoza muri ‘camp’ y’abafite impano ziruta iz’abandi muri uyu mukino kuko nyuma y’amashuri abanza yakomereje ayisumbuye ku Ishuri rya Mutagatifu Yozefu (GS St Joseph) ry’i Kabgayi ho mu Majyepfo y’u Rwanda.

Iri shuri rizwiho kuba icyatwa mu mikino by’umwihariko iy’amaboko dore ko uretse kuba ryaragiye rigira amakipe arihagararira mu cyiciro cya mbere nko muri Basketball.

Ni ishuri ry’ikitegererezo rirera abana bafite impano mu gukina Volleyball, ari na ko Ingabire yaryinjiyemo akomeza gukinira ikipe y’iki kigo aho yatozwaga n’umutoza Florien ubu utoza APR WVC. Ari mu mwaka wa gatatu ni bwo yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20. Hari mu 2018.

Asoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) yakomereje muri St Joseph icyakora Florien agiye muri APR, Ingabire we ajya gukinira IPRC South WVC y’i Huye yayikiniraga yiga ku Ishuri ry’Abakobwa ryo ku Karubanda mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

I Huye yahandikiye amateka ‘yimana u Rwanda’

Ubwo yakiniraga IPRC Soutrh mu 2018, ni bwo yahamagawe ngo abe umwe mu bahagarariye u Rwanda mu irushanwa nyafurika rya beach volleyball y’abatarengeje imyaka 20 ryabereye i Huye. U Rwanda rwahagarariwemo n’amakipe 2 nk’igihugu cyaryakiriye.

We yari mu ikipe ya mbere y’u Rwanda yari yiswe Team Rwanda A akinana na Albertine Uwiringiyimana ukinira APR WVC. Ikipe ya beach volley ball iba igizwe n’abakinnyi 2 mu gihe isanzwe iba igizwe n’abakinnyi 6 ariko bashobora gusimburana uko umukino ugenda.

Bageze ku mukino wa nyuma aho batsinzwe “n’ibikomangoma bya Farawo’’ bya Misiri. Aha ariko mbere y’uko bagera ku mukino wa nyuma, aba bangavu b’u Rwanda batsinze Uganda na Sudani mu mikino yabanje.

Ingabire Hyacinthe agira ati “Kugeza ubu nta rushanwa nakinnye ryanshimishije nk’iryo kuko ni ho hambere hanteye ‘courage’ bituma nkunda volley cyane. Ikindi kandi wibuke ko ari jye wari kapiteni muri iryo rushanwa.”

Si i Huye hasa Hyacinthe yandikiye amateka kuko we n’abakobwa bagenzi be imisozi ikikije Kasarani i Nairobi muri Kenya izi amajwi y’ibyishimo byabo nyuma yo gutsindira Cameroon amaseti 3-1 muri ½ cy’igikombe nyafurika cya volleyball bagahita bakatisha itike y’igikombe cy’isi cya volley cy’isi cyabereye muri Mexique mu 2019.

Ni mu gihe aba bari b’u Rwanda bibukije ibigwi bya ba sekuruza mu gitero cy’Imigogo Nkole ubwo Rwabugili yahatsindiraga by’ihabya ingabo z’umwami Ntare n’Imigogo ye ndetse n’icyo Ingangurarugo zagabye kwa Nyamunonoka i Buhunde zikamwica zikananyaga nyina maze amacumu akavugirwa mu Rugerero hano hano hakurya i Rubavu ubwo batsindaga DR Congo amaseti 3-0 bakihimba ‘intahanatatu’ nk’igisingizo bakomereje kuri Uganda na yo bayinyabika idakozemo 3-0.

Ni urugendo ‘Batanzemo Impuruza’ nk’iza ‘Ritararenga’ wabyaye Ingangurarugo nuko batoteza inzira y’inyoni kuva kuri Jomo Kenyatta International Airport kugera i Kanombe aho bakiranwe ubwuzu baririmba ngo ‘[I Kasarani] iyeeee twararurwanye tuhaseruka ishema!!!”

Ahembwa ‘akayabo’ nta ‘diporome’ agira

Ingabire yakoze ikizamini cya leta gisoza ayisumbuye muri uyu mwaka wa 2022. Kugeza ubu nta dipolome yari yabona kuko amanota yabo atarasohoka.

Amafaranga ari hagati ya 180.000 na 200.000FRW si make rwose!! Hari abarangije kaminuza mu Rwanda batayahembwa.

Mu gihe mu Rwanda imvugo ko “dipolome ya mbere y’umugore ari umugabo’’ icyogeye kugeza no mu bize za kaminuza, Ingabire we, dipolome imuhemba yayiheshejwe n’ibiro atera bikarindwa mubi ndetse n’amavi atarakoboka boshye ay’ihene yirirwa apfukamisha kuri sima n’umucanga yigaraguramo aboroka ibiro by’inkumi ngenzi ze ziba zidaseka. Ni akazi katoroshye ariko!!![ Atansiyo!!!].

Ni mu gihe kandi nyuma yo gusohoka kw’amanota, naramuka yabonye amwemerera kujya muri Kaminuza, Rwanda Revenue Authority izamurihira amafaranga yo kwiga kaminuza igihe cyose azaba agikinira RRA WVC.

Iki gihe hari abafite amanota nk’aye nyamara bazaba babunza imitima basaba guhabwa inguzanyo ngo bakabye inzozi zo kwiga kaminuza, [Genda Ingabire ubaye ishema ry’ababyeyi!].

Ninde areberaho ? Asaba iki abashinzwe imikino?

Mu magambo ye, Ingabire Hyacinthe ashimira ‘cyane’ Mudahinyuka Christophe umutoza ubu muri RRA WVC nk’umuntu w’ibanze “utumye ngera aho ngeze ubu.” Yongeraho ati “Kuko nagerageje no kubivamo atuma mbigarukamo. Ni we wamfashije [niga] primaire ngitangira volleyball.”

Ingabire arota kandi gukomeza kuzamura urwego muri volleyball akaba yanajya gukina hanze y’u Rwanda nk’uwabigize umwuga. Umukinnyi w’umugabo akunda uko akina ni Ntagengwa Olivier mu gihe uw’umugore akunda cyane ari Valentine ukina muri APR WVC.

Agira abandi bakobwa inama yo kumva ko bashoboye, kandi ntibagacibwe intege n’ibigeragezo bishaka gukoma impano zabo mu nkokora nk’ibyamubayeho kubera ikipe yakinagamo yabonaga itamufasha ‘kuevolua’. Ati “Ntibihebe, bakore cyane kandi bumve ko volley ni byinshi ifasha abantu.”

Asaba ababishinzwe kujya bajya mu byaro bagashakayo impano kuko hari abatamenyekana bashoboye ariko batuye ahantu batabasha kuzigaragaza. Asaba ko abakobwa bakina bajya baganirizwa kuko “hari ukuntu bafatwa bitari byo.”

Mu mpera z’icyumweru gishize tariki ya 19 na 20 Ugushyingo habaye irushanwa rya "Taxpayers Appreciations" mu mukino wa Volleyball ryateguwe ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda "FRVB" ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro "RRA".

Ryitabiriwe n’amakipe 12, 6 mu bagabo na 6 mu bagore akaba yari agabanyijwe mu matsinda 2 (buri cyiciro).

Ingabire Hyacinthe na bagenzi be bakinana muri RRA WVC babashije kwegukana umwanya wa kabiri batsinzwe ku mukino wa nyuma na APR WVC amaseti 3-1.

Ingabire Hyacinthe (numero 9) ubu ni umukinnyi wa RRA WVC

Ingabire arota kandi gukomeza kuzamura urwego muri volleyball akaba yanajya gukina hanze y’u Rwanda nk’uwabigize umwuga

Agira abandi bakobwa inama yo kumva ko bashoboye, kandi ntibagacibwe intege n’ibigeragezo bishaka gukoma impano zabo mu nkokora nk’ibyamubayeho kubera ikipe yakinagamo yabonaga itamufasha kuzamura urwego

Munezero Valentine ’Vava’ ukinira APR WVC niwe Hyacinthe akunda uko akina mu bakinnyi b’abakobwa

Umukinnyi w’umugabo akunda uko akina ni Ntagengwa Olivier

Ashimira cyane Mudahinyuka Christophe utoza RRA WVC...ngo niwe watumye agera aho ageze ubu

IRADUKUNDA Fidele Samson

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo