’DTN’, Habimana Hussein yarekuwe

Diregiteri tekinike w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , Hussein Habimana wari umaze ukwezi kurenga afunze ubu yamaze kurekurwa by’agateganyo. Yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwana w’umukobwa wari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 .

Amakuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com aremeza ko uyu muyobozi yarekuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020.

Nyuma yo gufatwa n’ubugenzacyaha yahise akorerwa dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha maze mu cyumweru gishize ku wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020 aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30.

Yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwana w’umukobwa wari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 amwizeza ko azamufasha agatsinda.

Habimana Hussein yaburanye ahakanaibyo aregwa avuga ko abeshyerwa asaba ko hakusanywa ibinyemenyetso bifatika bimushinja. Yasabye ko yarekurwa akajya aburana ari hanze.

Isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020 mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ruherereye mu Karere ka Kicukiro, urukiko rwemeza ko arekurwa by’agateganyo akazajya yitaba Urukiko buri uko rumukeneye.

Habimana Hussein yagizwe umuyobozi wa tekinike muri Ferwafa Muri Nyakanga 2018 atsinze abandi Banyarwanda batanu bari basabye uwo mwanya barimo Mbabazi Alain, Muhire Hassan wahoze atoza Miroplast FC, Seninga Innocent utoza Musanze FC, Rukundo Eugène na Uwambaza Jean Marie Vianney we utarabashije no kwitabira ikizamini cyo kuvuga.

Tariki 22 Ukuboza 2019 nibwo yarushinze na Miss Shimwa Guelda wegukanye ikamba rya Miss Heritage mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka 2017. Ni ubukwe bwabereye muri Kigali Convention Centre.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo